Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa kabiri w’Icyumweru cya I cya Adiventi.
December 3, 2024

Amasomo yo ku wa kabiri w’Icyumweru cya I cya Adiventi.

Preacher:

SHALOM. YEZU ARAGUKUNDA!
Urukundo rujyana no kwizera.
Aho Yezu ari rurahatura. Ntiwabasha kurwumvisha ubwenge ariko rurahari.
Ntiwarusobanura uko bikwiye ariko rurahari.
Ntiwarwerekana uko urwumva ariko rurahari.
Ntukirirwe rero uhangayika kuko ibyawe byose bifite impamvu. N’ibyo utumva hari ubizi.
N’ibyo utabona hari ubikurebera.
Komeza wizere kandi umenyeko kubaho ni ukurwana ubutananirwa.
Humura Yezu yagukunze bitagira iherezo. Azakurwanirira muri byose. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(2/12/2024)


SHALOM. BIZASHOBOKA!
Aho Imana igeze hari ibihinduka byanze bikunze.
Hari ibyo ureka kuko birimo umwijima.
Hari ibyo wiga kuko biguteza intambwe nshya.
Hari imvugo ureka cyane cyane izirimo intambara.
Utangira kubaho mu mahoro.
Utangira guca bugufi n’igihe usuzuguwe.
Uhindura indoro ukihatira ikiza muri byose.
Imana ituye mu ijuru ariko ababana na yo bahorana amahoro. Iyagusendereze kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 3/12/2024
Iz 11, 1-10
Zab 71
Lk 10, 21-24
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top