Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa gatatu w’Icyumweru cya I cya Adiventi.
December 4, 2024

Amasomo yo ku wa gatatu w’Icyumweru cya I cya Adiventi.

Preacher:

SHALOM. IRAKORA!
Aho abantu babona atin ibisanzwe uwemera we abona ibidasanzwe.
Ukwemera gutuma umuntu agira andi maso.
Kubona si ugukanura ahubwo ni ugusobanukirwa.
Hari ibikorwa bivuga kuruta amagambo.
Iruhande rwawe birahari.
Nubura amaso yo kubona ntuzagire ngo Imana ntikora.
Ukuboko kwayo kuzuye ububasha kandi guhora ku murimo. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(3/12/2024)


SHALOM. ARAHOZA!
Aho Yezu ari haba guhumurizwa.
Ntiwabaho udafite ibibazo kuko biribunza.
Nukemura ibyawe uzanahura n’ibiremereye abandi. Wihereyeho ukagera no ku bandi umenye ko Yezu ahoza maze umutima ukaruhuka n’ubwo ibibazo bitavaho.
Murebe kandi utoze n’abandi kumureba. Aho atuye hahora ibyishimo. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 4/12/2024
Iz 25, 6-10a
Zab 22
Mt 15, 29-37
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top