Amasomo yo ku wa gatanu w’icyumweru cya XXIX gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
Amasomo:
Ef 4, 1-6
Zab 24(23)
Lk 12, 54-59
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi (Ef 4, 1-6)
Bavandimwe,
1 jyewe uri ku ngoyi nzira Nyagasani, ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu:
2 nimubane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye, n’ituze, n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose,
3 kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro.
4 Nk’uko Umubiri ari umwe na Roho akaba umwe, ni na ko mwahamagariwe gusangira ukwizera kumwe.
5 Nyagasani ni umwe, ukwemera ni kumwe, batisimu ni imwe;
6 n’Imana ni imwe Yo Mubyeyi wa bose, usumba bose, agakorera muri bose kandi agatura muri bose.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 24 (23), 1-2, 3-4ab, 5-6)
Inyik/ Nyagasani, dore imbaga itabarika y’abagushakashaka!
Isi ni iy’Uhoraho hamwe n’ibiyirimo byose,
yose ni iye, hamwe n’ibiyituyeho byose.
Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja,
anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.
Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,
maze agahagarara ahantu he hatagatifu?
Ni ufite ibiganza bidacumura n’umutima usukuye,
ntararikire na busa ibintu by’amahomvu.
Uwo azabona umugisha w’Uhoraho,
n’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.
Bene abo ni bo bagize ubwoko bw’abamushakashaka,
bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 11, 25)
Alleluya Alleluya.
Uragasingizwa Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi,
kuko wahishuriye abaciye bugufi amabanga y’Ingoma y’ijuru.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 12, 54-59)
Muri icyo gihe, Yezu abwira rubanda ati
54 “Iyo mubonye igicu giturutse iburengerazuba, muhita muvuga muti “Imvura iraza kugwa”, kandi bikaba.
55 N’iyo mubonye umuyaga uhushye uturutse mu majyepfo, muravuga muti “Haraza kuba ubushyuhe”, kandi bikaba.
56 Mwa ndyarya mwe musobanukirwa n’ibyo mu nsi n’ibyo mu kirere, ni iki gituma mudasobanukirwa n’iby’iki gihe?
57 Kuki mutabona ubwanyu icyo mukwiye gukora?
58 Nuko rero, nujyana n’umuburanyi wawe agiye kukurega, gerageza kwigorora na we mukiri mu nzira hato ataguteza umucamanza, umucamanza na we akakugabiza umurinzi w’uburoko ngo agufunge.
59 Ndabikubwiye: ntuzafungurwa utishyuye kugeza ku isenge rya nyuma.”
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. IBIKUREBA!
Jya wuzuza inshingano utinuba.
Burya nta byago nko kubaho ntawe ugukenera.
Ukora ibyawe utareba abandi.
Witekereza ukigarukiraho.
Uhinyura abagukikije nk’aho uri ku isi wenyine.
Burya iyo ufasha abandi nawe uba wifasha.
Gukunda ni wowe wa mbere bigirira neza. Ubutindi bwica buhereye kuri nyirabwo. Imana ikuzuze ubumuntu. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(24/10/2024)
SHALOM. NO KU NGOYI!
Hari ababaye abahamya mu buroko cyangwa mu bigeragezo bikomeye. Ibyo rero bikwereke ko aho waba uri hose waba umuhamya w’ukwemera kwawe.
Ni nabwo burya uba ugaragaje koko uwo wizera naho ubundi gukunda kuko byose bimeze neza ntibiba byuzuye. Iyo ingorane zije zisukura ibyo uvuga zikanagaragaza uko uhagaze. Ukwemera rero wahawe ntuzagutakaze ku mpamvu iyo ariyo yose. Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 25/10/2024
Ef 4, 1-6
Zab 23
Lk 12, 54-58
Sr Immaculée Uwamariya