Amasomo yo ku wa gatanu w’icyumweru cya II cya Adiventi
SHALOM. TANGA IGIHE CYAWE!
Agaciro k’ikintu ukabwirwa n’umwanya wagihaye.
Nuhura n’umuntu uge umuha umwanya.
Uge umwumva uhagarare kandi uhe agaciro ukubwira.
Ntukavugishe umuntu utamureba.
Ntukagire uwo usuzugura.
Umuntu wese yubahwe.
Mu gihe isi igenda itakaza urukundo wowe mukristu rukomereho.
Uzakubuza gukunda ntuzamuhe umwanya wo gukomezanya na we urugendo.
Igihe cyawe cyuzuzemo urukundo. Imana ibigushoboze kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(12/12/2024)
SHALOM. IYO WUMVA!
Burya hari igihe wanga ibyiza ukibuza umugisha.
Uramutse wumvise amategeko y’Uhoraho wakira.
Wahirwa kandi wagwiza imbaraga.
Wabohoka ukabohora abandi.
Wabiba ineza ukanayisarura.
Ntunangire umutima kuko kwanga Imana ni ugupfa uhagaze.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 13/12/2024
Iz 48, 17-19
Zab 1
Mt 11, 16-19
Sr Immaculée Uwamariya