Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya I cya adiventi.
December 7, 2024

Amasomo yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya I cya adiventi.

Preacher:

Amasomo:
Iz 30, 19-21.23-26
Zab 147(146)
Mt 9, 35-38-10,1.6-9a

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 30, 19-21.23-26)

19 Mbaga y’i Siyoni, mwebwe abatuye i Yeruzalemu, ntimuzongera kurira ukundi. Igihe muzaba mumutakambiye Uhoraho azabibuka; nabumva azaherako abasubiza.

20 Mu makuba azabaha umugati; abahe amazi igihe cy’amage. Ugomba kukwigisha ntazongera kwihisha ukundi, uzamwirebera n’amaso yawe.

21 Igihe uzaba ugomba kugana iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azumva ijwi rivuga inyuma yawe riti «Dore inzira, nimube ari yo munyuramo.»

23 Uhoraho azagusha imvura mu myaka uzaba wabibye mu butaka, buzarumbuke umusaruro utubutse kandi ushimishije. Uwo munsi, amatungo yawe azabona inzuri ngari arishamo,

24 ibimasa n’indogobe bihingishwa birye ubwatsi buryohereye, bwabikanywe isuku.

25 Ku munsi w’icyorezo iminara yose izahirima, ku misozi yose no ku tununga twose hazavubuka amasoko menshi y’amazi.

26 Igihe Uhoraho azaba yapfutse ibisebe by’umuryango we, akomora ibikomere byawo, urumuri rw’ukwezi ruzaka nk’urw’izuba, naho urw’izuba rwikube karindwi nk’aho rwabaye urumuri rw’iminsi irindwi.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 147 (146), 1-2, 3-4, 5-6)

Inyik/ Hahirwa uwiringira Uhoraho!

Mbega ukuntu ari byiza kuririmba Imana yacu,
ntibigire uko bisa kuyisingiza uko bikwiye !
Uhoraho, we wubatse Yeruzalemu bundi bushya,
azakorakoranya impabe za Israheli.

Ni we ukiza abafite intimba ku mutima,
maze akomora ibikomere byabo.
Amenya kubarura inyenyeri zibaho,
akazivuga zose mu mazina yazo.

Umutegetsi wacu ni igihangange n’umunyamaboko,
ubwenge bwe ntibugira urugero.
Uhoraho ashyigikira ab’intamenyekana,
naho abagome akabacisha bugufi.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Iz 33, 22)

Alleluya Alleluya.
Uhoraho ni we mucamanza wacu,
umuyobozi n’umwami wacu: ni we gakiza kacu.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo (Mt 9, 35-38; 10, 1.6-9a)

Muri icyo gihe,

9,35 Yezu yazengurukaga imigi yose n’insisiro yigisha mu masengero yabo, akwiza Inkuru Nziza y’Ingoma, ari na ko akiza icyitwa indwara n’ubumuga bwose.

36 Abonye iyo mbaga y’abantu abagirira impuhwe, kuko bari barushye kandi bameze nk’intama zitagira umushumba.

37 Nuko abwira abigishwa be ati «Imyaka yeze ni myinshi, ariko abakozi ni bakeya;

38 Nimusabe rero Nyir’imyaka yohere abakozi mu mirima ye.»

10,1 Amaze guhamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ububasha bwo kuganza roho mbi no kuzirukana, n’ubwo gukiza icyitwa indwara n’icyitwa ubumuga cyose. Arababwira ati

6 «Nimusange intama zazimiye z’umuryango wa Israheli.

7 Aho munyura muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje. 8Mukize abarwayi, muzure abapfuye, ababembe mubakize, mwirukane roho mbi.

9 Mwahawe ku buntu, mutange ku buntu. »

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu


SHALOM. YEZU AZI IBYAWE!
Iturize kuko ufite Yezu. Ibyawe abyitaho kuko uri ikinege mu maso ye.
Ibigutera ubwoba ntibizabura.
Ibikuremerera ntibizabura.
Ibiguca intege ntibizabura.
Ibyago uzabigira wenda kurenza n’abandi.
Uzapfusha abo wishingikirijeho wumve ibyawe bikurangiranye.
Humura Yezu ni muzima n’ibyo byose abyigaragarizamo. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(6/12/2024)


SHALOM. NTUZONGERE KURIRA!
Ushaka kuguhoza ni we ukwibwiriye ngo ntuzongere kurira.
Burya abarira igihe cyose sibo bababaye kurusha abandi.
Uwemera ahorana umuhoza.
Uwo ni Imana umugenga wa byose. Irahoza kandi umutima ukaruhuka.
Itanga amahoro azira icyasha.
Amahoro ntagurwa mu maduka gusa ni impano y’ijuru.
Uyashaka ahera mu mutima we bityo akayageza no ku bandi.
Ibibazo n’ubwo byabaho ntibyasumba amahoro Imana itanga. Uzahore uyirangamiye.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 7/12/2024
Iz 30, 19-21.23-26
Zab 146
Mt 9,35-38; 10,1. 6-9a
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top