Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa 9 Ukuboza: Bikira Mariya Utasamanywe icyaha
December 9, 2024

Amasomo yo ku wa 9 Ukuboza: Bikira Mariya Utasamanywe icyaha

Preacher:

Isomo rya mbere : Intangiriro 3, 9-15.20
_______________________
Muntu yamaze gusuzugura Imana,

9 Uhoraho Imana aramuhamagara, aramubaza ati « Uri hehe ?»

10 Undi arasubiza ati « Numvise ijwi ryawe mu busitani, ngira ubwoba kuko nambaye ubusa, ndihisha.»

11 Uhoraho Imana ati « Ni nde waguhishuriye ko wambaye ubusa? Aho ntiwariye ku giti nari nakubujije kuryaho? »

12 Muntu arasubiza ati « Umugore wanshyize iruhande, ni we wampaye kuri cya giti ndarya. »

13 Uhoraho Imana abwira umugore ati «Wakoze ibiki?» Umugore arasubiza ati « Inzoka yampenze ubwenge, ndarya.»

14 Uhoraho Imana abwira inzoka ati « Kuko wakoze ibyo, ubaye ruvumwa mu nyamaswa zose z’agasozi; uzakurura inda hasi, maze urye umukungugu iminsi yose y’ukubaho kwawe.

15 Nshyize inzigo hagati yawe n’umugore, hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe ; ruzakujanjagura umutwe, nawe urukomeretse ku gatsinsino.»

20 Nuko Muntu yita izina umugore we, amwita Eva, kuko ari we wabaye nyina w’abazima bose.

Iryo Ni Ijambo ry’Imana

Kuzirikana : Zab 98 (97), 1, 2-3ab, 3cd-4a. 6b
_____________________________
Inyik/ Mubyeyi, Bikira Mariya,Uhoraho yagukoreye ibitangaza.

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
kuko yakoze ibintu by’agatangaza ;
indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu,
byatumye atsinda.
Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,
atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.
Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,
agirira inzu ya Israheli.
Imipaka yose y’isi,
yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.
Nimusingize Uhoraho ku isi hose,
nimusingize Umwami, Uhoraho.

Isomo rya kabiri : Abanyefezi 1,3-6.11-12
___________________________
3 Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo yadusakajemo imigisha y’amoko yose, ituruka kuri Roho, mu ijuru, ku bwa Kristu.

4 Nguko uko yadutoreye muri We nyine mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose, kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo, turi intungane n’abaziranenge.

5 Igena ityo mbere y’igihe ko tuzayibera abana yihitiyemo, tubikesheje Yezu Kristu. Uko ni ko yabyishakiye ku buntu bwayo,

6 kugira ngo izahore isingirizwa ingabire yaduhereye ubuntu mu Mwana wayo w’Inkoramutima.

11 Ni we kandi twatorewemo tugenwa mbere y’igihe ku buryo buhuye n’umugambi w’Ugenga byose,

12 kugira ngo twebwe abashyize amizero muri Kristu, tubonereho gusingiza ikuzo ryayo.

Iryo Ni Ijambo ry’Imana

Ivanjili : Luka 1,26-38
____________
Muri icyo gihe,

26 Malayika Gaburiyeli atumwa n’Imana, mu mugi wo mu Galileya witwa Nazareti,

27 ku mukobwa w’isugi wari warasabwe n’umusore witwa Yozefu, wo mu muryango wa Dawudi; uwo mukobwa yitwaga Mariya.

28 Malayika aza iwabo aramubwira ati «Ndakuramutsa, mutoni w’Imana ; Nyagasani ari kumwe nawe. »

29 Yumvise ayo magambo arikanga, yibaza icyo iyo ndamutso ivuga.

30 Malayika aramubwira ati «Wigira ubwoba Mariya, kuko wagize ubutoni ku Mana.

31 Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu.

32 Azaba umuntu ukomeye, kandi bazamwita Mwene Nyirijuru. Nyagasani Imana azamwegurira ingoma ya se Dawudi ;

33 azategeka umuryango wa Yakobo ubuziraherezo, ingoma ye ntizashira. »

34 Nuko Mariya abwira Malayika ati « Ibyo bizashoboka bite, kandi nta mugabo mfite?»

35 Malayika aramusubiza ati «Roho Mutagatifu azakumanukiraho, maze ububasha bwa Nyirijuru bukubundikire mu gicucu cye, ndetse ugiye kuvuka azaba intungane kandi azitwa Umwana w’Imana.

36 Dore Elizabeti mwene wanyu na we yasamiye mu zabukuru ; uku kwezi ni ukwa gatandatu kandi ubundi yitwaga ingumba,

37 koko nta kinanira Imana.» 38Mariya aravuga ati «Ndi umuja wa Nyagasani ; byose bimbeho nk’uko ubivuze. » Nuko Malayika amusiga aho aragenda.

Iyo Ni Ivanjili Ntagatifu


SHALOM. NIWEMERA!
Ibyishimo bya Yezu ni ukukubona uriho kandi unezerewe.
Mu gihe hari benshi basigaye bariho batariho wowe hitamo kubaho.
Nta kintu na kimwe kigomba kukubuza kubaho.
N’igihe utabona imbere cyangwa inyuma uge ukomeza urugendo.
Hari igihe ucika intege kandi wari ugiye gusubizwa.
Ntukarekure ikiza keretse ubonye ikiza kiri hejuru y’icyo wari ufite.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(8/12/2024)


SHALOM. ISI YARAHIRIWE!
Umuntu yaracumuye aratanarwa.
Yambaye ubusa kubera icyaha ariko ntiyatereranwe. Imana ubwayo yaje kumushaka kandi iramwambika.
Uko ayihisha ni ko yamwegereye.
Yaracumuye yanga no kubyemera.
Icyaha kiragatsindwa. Aho kigeze abantu batungana agatoki ndetse bagaterana amabuye.
Buri wese yigira umwere nk’aho ibye bitagiye ku karubanda.
Burya kandi ntiwakira utaremera ko urwaye. Aho kwigagaza wikomeraho sanga Imana kuko yuzuye impuhwe kandi irashaka kugukiza. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 9/12/2024
Intg 3, 9-15.20
Zab 97
Ef 1,3-6.11-12
Lk 1, 26-38
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top