Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo Ku wa 20 Ukuboza
December 20, 2024

Amasomo yo Ku wa 20 Ukuboza

Preacher:

Amasomo:

Iz 7, 10-16
Zab 24(23)
Lk 1, 26-38

ISOMO RYA MBERE.

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi lzayi (Iz 7, 10-16)

Uhoraho yohereza umuhanuzi lzayi 10kubwira umwami, Akhazi ati

11 « Saba Uhoraho, Imana yawe, aguhe ikimenyetso cyaba icyo hasi ikuzimu, cyangwa se icyo hejuru mu kirere.»

12 Akhazi arasubiza ati «Nta cyo nsabye, kandi sinshaka no kwinja Uhoraho. » 10.

13 Nuko Izayi aravuga ati «Tega amatwi rero, muryango wa Dawudi! Mbese ntibibahagije kunaniza abantu, kugira ngo mube mutangiye no kunaniza Imana yanjye?

14 Noneho rero ni Nyagasani ubwe uzabihera ikimenyetso: Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emanuweli.

15 Azatungwa n’amata y’ikivuguto n’ubuki, kugira ngo azabashe kwanga ikibi agahitamo icyiza.

16 Na mbere y’uko uwo mwana azabasha kwanga ikibi agahitamo icyiza, ibihugu by’abo bami bombi utinya bizaba bitakivugwa. »

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 24 (23), 1-2, 34b, 5-6)

Inyik/ Uhoraho naze, umwami wuje ikuzo!

Isi ni iy’Uhoraho hamwe n’ibiyirimo,
yose ni iye hamwe n’ibiyituyeho byose.
Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja,
Anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.

Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,
Maze agahagarara ahantu he hatagatifu?
Ni ufite ibiganza bidacumura n’umutima usukuye,
ntararikire na busa ibintu by’amahomvu.

Uwo azabona umugisha w’Uhoraho,
N’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.
Bene abo nibo bagize ubwoko bw’abamushaka,
bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

Alleluya Alleluya.
Ngwino, Rufunguzo rwo kwa Dawudi!
Wowe ukingura amarembo y’lngoma y’ijuru,
uvane mu buroko abaheranywe n’umwijima.
Alleluya

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 1,26-38)

26 Hashize amezi atandatu Elizabeti asamye inda, Malayika Gaburiyeli atumwa n’lmana mu mugi wo mu Galileya witwa Nazareti,

27 ku mukobwa w’isugi wari warasabwe n’umusore witwa Yozefu, wo mu muryango wa Dawudi; uwo mukobwa yitwaga Mariya.

28 Malayika aza iwabo aramubwira ati «Ndakuramutsa mutoni w’Imana; Nyagasani ari kumwe nawe. »

29 Yumvise ayo magambo arikanga, yibaza icyo iyo ndamutso ivuga.

30 Malayika aramubwira ati «Wigira ubwoba Mariya, kuko wagize ubutoni ku Mana.

31 Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu.

32 Azaba umuntu ukomeye, kandi bazamwita mwene Nyirijuru. Nyagasani lmana azamwegurira, ingoma ya se Dawudi;

33 azategeka umuryango wa Yakobo ubuziraherezo, ingoma ye ntizashira.»

34 Nuko Mariya abwira Malayika ati «lbyo bizashoboka bite kandi nta mugabo mfite? »

35 Malayika aramusubiza ati «Roho Mutagatifu azakumanukiraho, maze ububasha bwa Nyirijuru bukubundikire mu gicucu cye, ndetse ugiye kuvuka azaba intungane kandi azitwa Umwana w’lmana.

36 Dore Elizabeti mwene wanyu na we yasamiye mu zabukuru; uku kwezi ni ukwa gatandatu kandi ubundi yitwaga ingumba,

37 koko nta kinanira Imana.»

38 Mariya aravuga ati « Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze.» Nuko Malayika amusiga aho aragenda.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


SHALOM. SHIMA IMANA!
Nuramuka cyangwa ukirirwa uge ushima kuko ubuzima biruta byose.
Ntuzapfa ukemuye ibibazo byose ufite menya kubaho ubifite.
Ntuteze guhindura byose akira ubuzima ukomeze urugendo.
Ntuzijime kubera ibibazo ahubwo uzaseke ubiganze.
Uzahore uririmbira ubuzima kandi uhore ubuhimbira indirimbo nshya.
Kubaho ni ukurwana urugamba kandi ukabikora wishimye.
Imana ikube hafi kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(19/12/2024)


SHALOM. NTUKAGORANE!
Kuki uhorana amananiza kandi uzi igikwiye!
Ntabwo ari wowe wenyine ukora neza. Ntabwo uri intungane.
Kwemera intege nke bitanga gukira.
Ariko uwikomeraho akumva nta nenge agira no gukira bizamugora. Imipaka wubaka mu mutima wawe ituma wifungirana mu mwijima.
Ngaho rero kingurira Imana ikwereke aho urwaye kandi igukize. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 20/12/2024
Iz 7, 10-16
Zab 23
Lk 1, 26-38
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top