Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo Yo ku cyumweru cya XXVIII Gisanzwe. Umwaka wa Liturujiya B
October 13, 2024

Amasomo Yo ku cyumweru cya XXVIII Gisanzwe. Umwaka wa Liturujiya B

Preacher:

Amasomo:

Buh 7, 7-11
Zab 90 (89)
Heb 4, 12-13
Mk 10, 17-30

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Ubuhanga (Buh 7, 7-11)

7 Nasabye ubushishozi ndabuhabwa; ndambaza maze umwuka w’Ubuhanga unzamo.

8 Nibwo nahisemo mbugurana inkoni n’intebe bya cyami, nsanga ubukungu nta cyo bumaze, ubugereranyije n’Ubuhanga.

9 Siniruhije mbugereranya n’ibuye ry’agaciro, kuko zahabu y’isi yose ari nk’umusenyi ungana urwara, naho feza ikaba nk’icyondo uyigereranyije na bwo.

10 Nabukunze kuruta ubuzima n’ubwiza bw’umubiri, kandi nabuhisemo bundutira urumuri, kuko icyezezi cyabwo kitagabanuka.

11 Ariko kubana na bwo byanzaniye ibyiza byose icyarimwe, bwari bucigatiye mu biganza ubukungu butagira ingano.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

Dushimiye Imana


ZABURI (Zab 90 (89), 12-13, 14-15, 16-17)

Inyik/ Nyagasani, utugwirize ineza yawe kugira ngo duhimbarwe.

Utwumvishe ko iminsi yacu ibaze,
bityo tuzagire umutima ushishoza.
Uhoraho, tugarukire! Uzaturakarira na ryari?
Babarira abagaragu bawe.

Utugwirize ineza yawe kuva mu gitondo,
kugira ngo duhimbarwe iminsi yose y’ubugingo bwacu.
Udushimishe mu minsi ingana n’iyo waduhannyemo,
n’imyaka ingana n’iyo twababayemo!

Ibikorwa byawe nibigaragarire abagaragu bawe,
n’ubuhangare bwawe bwiyereke abana babo!
Nyagasani Mana yacu, utugaragarize ubugwaneza bwawe,
ukomeze imirimo y’amaboko yacu, kandi uyihe kugira akamaro karambye !


ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 4, 12-13)

Bavandimwe,

12 koko Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima, ni irinyabushobozi kandi riratyaye kurusha inkota y’amugi abiri. Riracengera kugeza aho umutima n’ubwenge bitandukanira, hagati y’ingingo n’imisokoro; rigasobanura ibyifuzo n’ibitekerezo byihishe muri muntu.

13 Nta kiremwa na kimwe kiribera intaboneka, ahubwo byose biratamuruye kandi biritaragaje mu maso y’Uwo tuzagomba kumurikira ibyacu.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

Dushimimiye Imana

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 5,3)

Alleluya Alleluya.
Hahirwa abakene ku mutima, kuko Ingoma iijuru ari iyabo.
Alleluya.


IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 10, 17-30)

Muri icyo gihe,

17 Yezu agihaguruka umuntu aza yiruka amupfukama imbere, aramubaza ati «Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzabone ubugingo bw’iteka ho umurage? »

18 Yezu aramubwira ati «Kuki unyita mwiza? Nta mwiza ubaho, keretse Imana yonyine.

19 Uzi amategeko: ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzahamye ibinyoma, ntuzagirire abandi nabi, urajye wubaha so na nyoko. »

20 Uwo muntu aramusubiza ati «Mwigisha, ibyo byose nabikurikije kuva mu buto bwanjye. »

21 Yezu aramwitegereza yumva amukunze; aramubwira ati «Ubuze ikintu kimwe gusa: genda ugurishe ibyo utunze ubihe abakene, uzagira ubukire mu ijuru, hanyuma uze unkurikire. »

22 We ariko abyumvise arasuherwa, agenda ababaye kuko yari atunze ibintu byinshi.

23 Nuko Yezu araranganya amaso, abwira abigishwa be ati «Mbega ukuntu kuzinjira mu Ngoma y’Imana biruhije ku bakungu! »

24 Abigishwa batangazwa n’ayo magambo; Yezu ariko abibasubiriramo ati «Bana banjye, mbega ukuntu biruhije kwinjira mu Ngoma y’Imana.

25 Byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge, kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma y’Imana! ».

26Abigishwa barushaho gutangara barabazanya bati «Ubwo se ni nde ushobora kurokoka? »

27 Yezu arabitegereza maze arababwira ati «Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana birashoboka kuko nta kinanira Imana. »

28 Nuko Petero araterura, aramubwira ati «Dore twebwe twasize byose turagukurikira. »

29 Yezu arasubiza ati «Ndababwira ukuri, nta we uzaba yarasize urugo, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa isambu ye ari jye abigirira n’Inkuru Nziza,

30 ngo abure kwiturwa karijana muri iki gihe, ari amazu, ari abavandimwe, ari na bashiki be, na ba nyina, n’abana n’amasambu, ariko n’ibitotezo bitabuze, kandi no mu gihe kizaza akaziturwa ubugingo bw’iteka. »

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.

Uragasingizwa Kristu


SHALOM. NDABIHAMYA!
Nta mubyeyi waba mwiza ngo arushe Imana impuhwe!
Nawe ihereho urebe ibyaha umaze gukora ariko utaracirwaho iteka.
Reba ibyaha by’abagukikije.
Reka ibyaha wumva ku bari ku isi yose.
Ubundi isi yagombye kuba yarahanwe bihagije.
Nyamara umuntu aracumura uyu munsi kandi n’ejo akongera. Yagera mu bantu ati njye burya ndasenga!
Ukibera mu kinyoma iminsi igahita indi igataha. Nyamuneka hinduka wakire impuhwe z’Imana bigishoboka.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(12/10/2024)


SHALOM. IKIRUTA IBINDI!
Ntukiruke inyuma y’umuyaga. Zahabu ntivuga wayitunga ukicwa n’irungu.
Ubutunzi wabutunga ariko ugakomeza kubura amahoro.
Shaka ubuhanga kandi ubuvome ku isoko nyabwo ibutanga.
Ntutinde kumenya ibikwiye kuko uko utinda niko Sekibi iguha ibyayo bitagira umumaro.
Imana iguhe ibyiza byayo kandi ubwenge buyiturukaho bugusendere. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 13/10/2024
Buh 7, 7-11
Zab 89
Heb 6, 12-13
Mk 10, 17-30
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top