Amasomo yo ku cyumweru cya III cya Adiventi
SHALOM. IMANA IKUNDA ITEKA!
Urukundo rubeshaho kandi abataruzi baragowe.
Kubaho ubuze urukundo ni ugupfa uhagaze.
Ntiwakunda udasenga by’ukuri ngo bishoboke.
Ntiwanasenga udakunda nabyo ngo bishoboke.
Buri munsi ukwiye kwibaza uko wakunze. Ukibaza uwo wakunze ndetse ukibaza n’impamvu wamukunze.
Ukunda uko Imana ibishaka ntareba inyungu. Ngaho byitoze. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(14/12/2024)
SHALOM. ISHIME!
Himbarwa kuko amaso yawe agiye kubona agakiza.
Tera indirimbo z’ibyishimo witoze imyiyereko maze wakire uje agusanga.
Azaza akureho agahinda kose kuko ari we uzaba ibyishimo ku bamukunda bose.
Ntari kure ageze ku marembo yawe. Koranya abawe bose n’abaturanyi baze maze mwakire urumuri rutazongera kuzima.
Ntutinye kuko ibyagutsikamiraga bigiye kurangira. Kuva ikimenyetso cyabonetse ko Umucunguzi ubwe yiyiziye gukiza abe Sekibi yahinze umushyitsi kuko ibye birangiye.
Ishime rero kuko Imana muri kumwe.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 15/12/2024
Sof 3, 14-18a
Iz 12
Fil 4, 4-7
Lk 3, 10-18
Sr Immaculée Uwamariya