Amasomo ya Missa yo kuwa kabiri w’icyumweru cya IV cya Pasika.
Amasomo ya Missa yo kuwa kabiri w’icyumweru cya IV cya Pasika.
Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa 11, 19-26
_______
Abavandimwe 19bari batatanyijwe n’ibitotezo byavutse igihe cya Sitefano, baragenda bagera muri Fenisiya, i Shipure n’i Antiyokiya, ntibagira undi batangariza ijambo ry’Imana, uretse Abayahudi bonyine. 20Ariko bamwe muri bo bakomoka muri Shipure no muri Sireni bageze i Antiyokiya, bamenyesha n’Abagereki Inkuru Nziza ya Nyagasani Yezu. 21Ububasha bwa Nyagasani burabakomeza, bigatuma umubare w’abahinduka bakamwemera urushaho kwiyongera. 22Iyo nkuru iza kugera kuri Kiliziya y’i Yeruzalemu, maze bohereza Barinaba i Antiyokiya. 23Ngo agereyo abona ineza Imana yari yabagiriye, biramushimisha. Nuko arabihanangiriza ngo bizirike kuri Nyagasani babikuye ku mutima. 24Koko rero Barinaba yari umunyangeso nziza, wuzuye Roho Mutagatifu n’ukwemera. Bityo abantu benshi biyongera ku bemera Nyagasani. 25Nuko Barinaba ajya i Tarisi gushaka Sawuli ; 26ahamusanze amuzana i Antiyokiya. Bahamara umwaka wose bakorera iyo Kiliziya, kandi bigisha inteko nyamwinshi y’abantu. Aho i Antiyokiya nyine, ni ho abigishwa bitiwe bwa mbere na mbere « Abakristu ».
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI 87 (86), 1-2, 3. 5ab, 6-7
_____
Inyik/ Mahanga mwese, nimusingize Uhoraho !
Siyoni yubatse hejuru y’imisozi mitagatifu
Uhoraho akunda amarembo yayo,
kurusha ingoro zose za Yakobo.
Abakuvuga bose baragusingiza,
wowe murwa w’Uhoraho !
Naho Siyoni bose bazayite ‘Mubyeyi !’
kuko buri muntu wese ayivukamo.
Uhoraho yandika mu gitabo cy’imiryango,
ati « Uyu n’uriya na bo bayivukiyemo ! »
Maze ababyinnyi n’abaririmbyi,
bazatangarize hamwe ikuzo ryawe, Murwa w’Uhoraho !
Ivanjili: Yohani 10, 22-30
_____
Muri icyo gihe, 22i Yeruzalemu bahimbazaga umunsi mukuru wo gutaha Ingoro y’Imana. Hari mu itumba. 23Yezu yagendagendaga mu Ngoro mu nsi y’Ibaraza rya Salomoni. 24Abayahudi baramukikiza maze baramubaza bati «Uzakomeza kuturerega na ryari ? Niba uri Kristu bitwerurire, ubitubwire.» 25Yezu arabasubiza ati «Ndababwira mukanga kwemera ; ibikorwa nkora mu izina rya Data ni byo bihamya ibyanjye. 26Mwe ntimwemera kuko mutari abo mu ntama zanjye. 27Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi, na zo zikankurikira. 28Nziha ubugingo bw’iteka, kandi ntiziteze gupfa bibaho ; byongeye kandi nta n’uzazinkura mu kiganza. 29Data wazimpaye aruta byose, kandi nta wagira icyo ashikuza mu kiganza cya Data. 30Jye na Data turi umwe.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
SHALOM. IBYO UKORA!
Bikore neza nk’aho ari umunsi wa nyuma ufite wo kubaho.
Ntukabe umutwaro ku bandi kandi ntukabahe ibyakunaniye. Buri gihe iyo ukunda uratangira.
Kwitanga uba uwa mbere.
Gufasha abandi uba uwa mbere.
Kujya mu kazi uba uwa mbere.
Kujya aho abandi basiganira uba uwa mbere.
Kora ibyiza kandi ukoreshe neza igihe cyawe.
Burya uyu munsi ufite ni wo mahirwe aruta ayandi.
Ntuzagaruka.
Ntuzasubiza inyuma ibyo wangije.
Ngaho rero baho bikwiriye intore.
Ntugasitare.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(12/5/2025)
SHALOM. IZIRIKE KURI NYAGASANI!
Ntuzarwanire ikuzo ry’iyi si ahubwo haranira iry’ijuru.
Nta cyo ku isi na kimwe kitari intizo. Ikibabaje ni uko abantu bizirika ku byo bafite kandi bazabisiga. Umwanya mwiza ni uwo baha isi.
Ariko se iruhande rwawe ntiwabonye ababigwije kandi bakagenda imbokoboko?
Ibihita rero ntuzemere ko bigutwara uruhu n’uruhande.
Humura ntawakoreye Imana ngo yikorere amaboko. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 13/5/2025
Intu 11,19-26
Zab 86
Yh 10, 22-30
Sr Immaculée Uwamariya