Amasomo ya Missa yo kuwa gatanu w’icyumweru cya IV cy’igisibo
Amasomo ya Missa yo kuwa gatanu w’icyumweru cya IV cy’igisibo
Isomo ryo mu gitabo cy’Ubuhanga(Buh 2, 1a.12-22).
1a Mu bitekerezo byabo bifutamye barabwirana bati « 12 Twibasire intungane kuko itubangamiye, ikarwanya ibikorwa byacu, ikanadushinja ko twarenze Amategeko, tugahemukira umuco mwiza badutoje. 13 Yirata ko yifitemo ubumenyi bw’Imana, ikaniyita umwana wa Nyagasani. 14 Ntituza kutugayira ibitekerezo, no kuyirabukwa byonyine biratubangamiye; 15 kuko imibereho yayo idasa n’iy’abandi, imyifatire yayo ikaba idasanzwe. 16 Yo ibona turi nk’ikintu cyataye ibara, ikitaza inzira zacu nk’aho zuzuye imyanda. Itangaza ko amaherezo y’intungane ari amahirwe, ikirata ko ifite Imana ho umubyeyi. 17 Nimureke turebe niba ibyo ivuga ari ukuri, dusuzume uko ibyayo bizarangira. 18 Niba intungane ari umwana w’Imana koko, izayitabara, iyigobotore mu nzara z’abanzi bayo. 19 Tuyigeragereshe ibitutsi n’ibitotezo, kugira ngo tumenye ubwiyumanganye bwayo, turebe n’ukwihangana kwayo. 20 Nimureke tuyitange yicwe uruteye isoni, kuko icyo gihe Imana izayihagararaho, dukurikije nanone uko ibyivugira.» 21 Nguko uko batekereza, nyamara barayoba, ubugome bwabo bwabagize impumyi: 22 ntibamenya amabanga y’umugambi w’Imana, ntibanazi ikuzo rizigamiwe abakeye ku mutima!
Iryo ni ijambo ry’Imana.
Zab 34(33), 17-18, 19-20, 21.23.
Inyikirizo: Uhoraho aba hafi y’abafite umutima washengutse.
17 Uhoraho ashyamirana n’abagiranabi, kugira ngo azimanganye ku isi icyatuma babibuka.
18 Intungane ziratabaza, Uhoraho akazumva, maze akazikiza amagorwa yazo yose.
19 Uhoraho aba hafi y’abafite umutima washengutse, akaramira abafite umutima wihebye.
20 Intungane igira ibyago byinshi, ariko buri gihe Uhoraho akabiyikiza.
21 Arinda umubiri wayo wose, ntihagire igufwa ryayo na rimwe rivunika.
23 Uhoraho arengera amagara y’abayoboke be, kandi nta n’umwe mu bamuhungiraho uzahabwa igihano.
IVANJILI
Amagambo yo mu ivanjiri ntagatifu uko yanditswe na Yohani(Yh 7, 2.10.14.25-30).
Muri icyo gihe, 2 Umunsi mukuru w’Abayahudi witwa uw’Ingando ukaba wegereje. 10 Abavandimwe be bamaze kugenda bajya mu munsi mukuru, na we ajyayo, atari ku mugaragaro ahubwo nka rwihishwa. 14 Umunsi mukuru ugeze hagati, Yezu ajya mu Ngoro y’Imana, arigisha. 25 Bamwe mu batuye i Yeruzalemu baravuga bati «Uriya si wa wundi bahigaga bashaka kumwica? 26 Nyamara dore aravugira mu ruhame, nta cyo bavuga. Aho abategetsi bacu ntibamenye by’ukuri ko ari we Kristu? 27 Ariko uyu tuzi aho akomoka, naho Kristu naza, nta we uzamenya aho aturuka.» 28 Yezu yigishiriza mu Ngoro y’Imana aranguruye ijwi, ati «Ni koko muranzi kandi muzi n’aho nkomoka! Icyakora sinaje ku bwanjye; Uwantumye ni We Munyakuri, Uwo mwe ntimumuzi. 29 Jye ndamuzi, kuko ari We nkomokaho, kandi akaba ari We wantumye.» 30 Ni bwo bashatse kumufata, ariko ntihagira n’umwe umukozaho n’urutoki, kuko igihe cye cyari kitaragera.
Iyo ni Ivanjiri Ntagatifu.
SHALOM. IYUBAHE Burya nta gisumba agaciro kawe!Iyo witwaye nabi utera abandi kukubahuka.
Ni wowe igaragaza uwo uri we.
Gukora neza bigutandukanya n’ibindi biremwa. Uko uhitamo bigaragaza ukurimo utagaragara.
Menya ko aho kwirirwa urwana ngo bakubahe ukwiye gukora neza maze ubuzima bwawe bukavuga.
Niwiyubaha ntuzabwiriza abandi kukubaha ahubwo bizizana. Imana ikube hafi kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(3/4/2025)
SHALOM. NTUKIBESHYE!
Ntuzibwire ko imigambi mibi izakugeza kure.
Umugome burya ntaba ariho. Abeshya ko ariho ariko aba yarapfuye ahagaze.
N’iyo yagera ku migambi mibi ye ntibivuze ko yashyikiriye umunezero.
Reka kugira nabi kandi wibuke ko hari umunsi uzacirwa urubanza ku byo wakoze.
Na we ugirirwa nabi hari Imana. Yiringire uyikoreze umutwaro wawe nziko itazagutererana bibaho. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 4/4/2025
Buh 2, 1a. 12-22
Zab 33
Yh 7, 2.10.14.25-30
Sr Immaculée Uwamariya