Amasomo ya Missa yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya IV cya Pasika
Amasomo ya Missa yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya IV cya Pasika
Amasomo:
Intu 13, 44-52
Zab 98 (97)
Yh 14, 7-14
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 13, 44-52)
44Ku isabato yakurikiye inyigisho ya mbere ya Pawulo i Antiyokiya ho muri Pisidiya, hafi umugi wose urakorana kugira ngo bumve ijambo ry’Imana. 45Abayahudi rero ngo babone icyo kivunge cy’abantu bagira ishyari, ni ko guhinyura ibyo Pawulo yavugaga babisebya. 46Nuko Pawulo na Barinaba bavuga nta cyo bishisha bati « Byari ngombwa ko ari mwe mubanza gushyikirizwa ijambo ry’Imana! None ubwo muryamaganye, mukabona ko mwebwe ubwanyu mudakwiye ubugingo buhoraho, ngaho rero twisangiye abanyamahanga. 47Ni na ko Nyagasani yadutegetse agira ati ‘Nagushyiriyeho kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo uzajyane ijambo ry’umukiro kugeza aho isi igarukira.’»
48Abanyamahanga babyumvise barishima, basingiza ijambo rya Nyagasani, n’abari baragenewe ubugingo bose baremera. 49Nuko ijambo rya Nyagasani ryogera muri icyo gihugu cyose, 50ariko Abayahudi boshya abagore b’abapfasoni bubahaga Imana, kimwe n’abanyacyubahiro bo muri uwo mugi, babateza Pawulo na Barinaba ngo babatoteze kugeza ubwo babamenesha mu gihugu cyabo. 51Na bo ngo bamare kwihungura umukungugu wo mu birenge byabo, barawubasigira maze bajya mu mugi witwa Ikoniyo. 52Abigishwa b’aho basigaye buzuye ibyishimo na Roho Mutagatifu.
Iryo ni ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 98 (97), 1, 2-3ab, 3cd-4)
Inyik/Imipaka yose y’isi yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.
Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
kuko yakoze ibintu by’agatangaza;
indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu,
byatumye atsinda.
Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,
atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.
Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,
agirira inzu ya Israheli.
lmipaka yose y’isi,
yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.
Nimusingize Uhoraho ku isi hose,
nimuvuze lmpundu kandi muririmbe.
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1 Yh 4, 14.16)
Alleluya Alleluya.
Twarabyitegereje kandi twamenye urukundo Imana yatugaragarije
Imana Data yohereje Umwana wayo kuba Umukiza w’isi.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Yohani (Yh 14, 7-14)
Muri icyo gihe, Yezu, yabwiraga abigishwa be ati 7«Iyaba mwari munzi, na Data mwamumenya. Icyakora kuva ubu muramuzi kandi mwaramubonye.» 8Filipo ni ko guhita amubwira ati « Nyagasani, twereke So biraba biduhagije. » 9Yezu aramusubiza ati « Filipo we, n’iminsi yose tumaranye ukaba utanzi? Uwambonye aba yabonye na Data. Ushobora ute kuvuga ngo twereke So? 10Rwose ntimwemera ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanjye, ahubwo Data uhora muri jye ni we ukora imirimo ye. 11Nimwemere ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye. Byibuze nimwemezwe n’ibyo nkora. 12Ndababwira ukuri koko: unyemera azakora imirimo nkora, ndetse azakora n’ibitambutseho kuko ngiye kwa Data. 13Byongeye kandi, icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye nzagikora, kugira ngo Data ahererwe ikuzo muri Mwana.14Nimugira icyo musaba mu izina ryanjye, nzagikora. »
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. AHO YEZU ARI!
Hahora ituze n’amahoro. Ntuzabura intambara ariko izaza igusange mu mahoro.
Ntuzabura kurwara ariko uzarwara ugumane amahoro.
Ntuzabura ibyago n’ingorane ariko uzabirenga uhorane amahoro.
Ntuzabura gupfusha nk’abandi ariko urupfu nturuzagutwara amahoro.
Ibanga ryawe ni ukwemera kandi iyo mpano ntuyigira mu byishimo gusa ahubwo no mu bikomeye ni bwo wumva agaciro kayo. Kwemera Yezu biruta byose. Ni we rero mahoro adakangaranywa n’imiyaga. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(16/5/2025)
SHALOM. URUMURI RW’AMAHANGA!
Iyo umuntu afunze umutima akanga urumuri ntabwo Imana imuhatira umukiro wayo.
Yisangira abo wita abanyamahanga ariko bemera gukingura no gusenya inkuta z’ubuzima bwabo.
Kuko ntabwo umukiro w’ijuru wahagarara. Uwemeye akawakira arawuhabwa. Uwanze ubwo aba ahisemo kwigumira mu mwijima.
Icyakubwira ukuntu hari abantu banyotewe inkuru nziza mu gihe hari abandi bayihinyura kandi bafite amahirwe atagereranywa yo kubona ibyiza by’ijuru.
Ntuzanangire umutima bigera aho wumva utakiyikeneye.
Imana ishavuzwa no kubona ubura ibyiza ari wowe ubyibujije. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 17/5/2025
Intu 13, 44-52
Zab 97
Yh 14,7-14
Sr Immaculée Uwamariya