Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

May 2, 2025

 Amasomo ya Missa yo ku wa gatanu w’icyumweru cya II cya Pasika

 Amasomo ya Missa yo ku wa gatanu w’icyumweru cya II cya Pasika

AMASOMO:
Intu 5, 34-42
Zab 27 (26)
Yh 6, 1-15

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 5, 34-42)

Muri icyo gihe, 34mu Nama nkuru hahaguruka umugabo w’Umufarizayi witwa Gamaliyeli, yari umwigishamategeko wubahwaga n’abantu bose; nuko ategeka ko Intumwa zahezwa akanya gato. 35Hanyuma arababwira ati «Bayisraheli, muritondere ibyo mugiye kugirira bariya bantu! 36Dore hambere aha hadutse uwitwa Tewudasi; aza avuga ko ari umuntu ukomeye, maze abantu nka magana ane baramuyoboka. Nyamara yamaze kwicwa, abari baramuyobotse baratatana, ibyo yari yatangiye birayoyoka. 37Nyuma y’uwo, mu minsi y’ibarura, haduka Yuda w’Umunyagalileya, akurikirwa n’abantu benshi. Ariko na we aza kwicwa, abari baramuyobotse bose baratatana. 38None rero mbibabwire: ntimugire icyo mutwara bariya bantu, nimubareke bagende. Niba umugambi wabo n’ibikorwa byabo bikomoka ku bantu, bizayoyoka ku bwabyo. 39Ariko kandi niba bikomoka ku Mana, ntimuzashobora kubisenya. Muramenye hato mutava aho murwanya Imana. » Nuko iyo nama barayemera, 40bahamagara lntumwa bazikubita ibiboko, bazibuza rwose kongera kwigisha mu izina rya Yezu, maze barazirekura. 41Intumwa ngo zive mu Nama nkuru, zigenda zishimye kuko zagize ihirwe ryo kugirirwa nabi zizira izina rya Yezu. 42Nuko buri munsi ntizisibe kwigishiriza mu Ngoro y’Imana no mu ngo, zamamaza Inkuru Nziza ya Kristu Yezu.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 27 (26), 1, 4, 13-14)

Inyik / Nasabye Uhoraho ikintu kimwe rukumbi; kwiturira mu Ngoro ye.

Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,
ni nde wantera ubwoba?
Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,
Ni nde wankangaranya?

Ikintu kimwe nasabye Uhoraho,
kandi nkaba ngikomeyeho,
ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho,
iminsi yose y’ukubaho kwanjye,
kugira ngo mpore nirebera uburanga bw’Uhoraho,
kandi nite ku Ngoro ye ntagatifu.

Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,
mu gihugu cy’abazima.
Ihangane, wizigire Uhoraho,
ukomeze umutima, ube intwari!
Rwose wiringire Uhoraho!

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Intu 14, 17)

Alleluya Alleluya.
Nyagasani yatanze ibimenyetso bihamya ubugiraneza bwe: yaduhagije ibidutunga, n’imitima yacu ayuzuza ibyishimo.
AlIeluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Yohani (Yh 6, 1-15)

Ibyo birangiye, 1Yezu ajya hakurya y’inyanja ya Galileya ari yo Tiberiya. 2Abantu benshi baramukurikira, bitewe n’uko babonaga ibimenyetso yerekana akiza abarwayi. 3Nuko Yezu aterera umusozi, ageze mu mpinga aricara ari kumwe n’abigishwa be. 4Ubwo Pasika, umunsi mukuru w’Abayahudi, yari yegereje. 5Yezu arambura amaso, abona cya kivunge cy’abantu kije kimugana. Ni ko kubaza Filipo ati « Turagura he imigati yo kugaburira bariya bantu?» 6lbyo yabimubwiye amwinja, kuko yari azi icyo ari bukore. 7Filipo aramusubiza ati «N’uwagura imigati y’amadenari magana abiri, umuntu ntiyabonaho na kanzinya. » 8Umwe mu bigishwa be witwaga Andereya, mwene nyina wa Simoni Petero, aramubwira ati9«Hano hari agahungu gafite imigati itanu y’ingano za bushoki n’amafi abiri, ariko se byamarira iki abantu bangana batya ?» 10Yezu ati «nimwicaze abantu.» Aho hantu hari ibyatsi byinshi. Nuko baricara, abagabo bari nk’ibihumbi bitanu. 11Maze Yezu afata imigati, arashimira, ayigaburira abari bicaye aho, abaha n’ifi uko bazishakaga. 12Bamaze guhaga Yezu abwira abigishwa be ati «Nimurundarunde ibimanyu bisigaye, ntihagire ibipfa ubusa.» 13Babishyira hamwe maze buzuza inkangara cumi n’ebyiri z’ibimanyu, kuri ya migati itanu y’ingano za bushoki, byashigajwe n’abari bariye. 14Abo bantu babonye ikimenyetso Yezu amaze gukora, baravuga bati « Koko ni ukuri, uyu ni wa Muhanuzi ugomba kuza mu isi. » 15Yezu rero amenya ko bagiye kuza kumujyana ku mbaraga bakamwimika, arongera ahungira ku musozi ari wenyine.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. UGUSEBYA!
Ntuzigere umwishyura.
Burya ubukene wifitemo ububona mu bandi. Kwimenya biragora ariko ni yo ntangiriro y’ubutungane.
Uko utiyizi ni ko wibeshya ko uri mwiza.
Ni ko ushinja abandi wowe ukigira mwiza.
Ni yo mpamvu abagira umutima mwiza bagira n’amatwi yumva abandi. Nusanga wigarukaho kenshi uzibaze impamvu.
Nusanga uhora uvuga abandi uzamenye ko ukwiriye guhindura imvugo. Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(1/5/2025)
 SHALOM. URWANYA IMANA!
Ntaho aba ahagaze kuko kuyirwanya ni ukubura ubwenge.
Ni nko kubwira umubyeyi wakubyaye uti sinaguhisemo ukibagirwa ko igikorwa yakoze nta wundi wagishoboye. Amahirwe yose ufite ni uko wavutse.
Ntuzibagirwe rero na rimwe uwakugiriye neza n’ubwo yaba nyuma y’aho yaba yaraguhemukiye.
Noneho rero ibaze kurwanya ukugenga!
Ntuzi se ko nta kiruta Imana! Ibyayo birarama. Ibyayo ubirwanya yiteraniriza ubusa. Ni yo mugenga kandi ibyo ikora byose biratunganye. Ahubwo iguhe kubicengera no kubyakira. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 2/5/2025
Intu 5, 34-42
Zab 26
Yh 6, 1-15
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top