Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo n’inyigisho yo kuwa kane w’icyumweru cya v gisanzwe, umwaka c w’igiharwe (kuwa 13/02/2025).
February 13, 2025

Amasomo n’inyigisho yo kuwa kane w’icyumweru cya v gisanzwe, umwaka c w’igiharwe (kuwa 13/02/2025).

Preacher:

Abatagatifu: Beyatirisi wa Ornasiyu, Yordani wa Sagisi, Poliyogotini, Pawulo Liyu Hanzuwo.*

Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro(Intg 2, 18-25).

Mu ntangiriro,

18 Uhoraho Imana aravuga ati «Si byiza ko Muntu aba wenyine, ngiye kumugenera umufasha bakwiranye.»

19 Uhoraho Imana abumba mu gitaka inyamaswa zose zo mu ishyamba, n’inyoni zose zo mu kirere, azizanira Muntu ngo arebe uko Muntu azita amazina, maze ikinyabuzima cyose kigire izina cyiswe na we.

20 Muntu yita amazina ibitungwa byose, n’inyoni zose zo mu kirere, n’inyamaswa zose zo mu ishyamba. Ariko Muntu ntiyabonamo umufasha bakwiranye.

21 Nuko Uhoraho Imana atera Muntu gusinzira ibitotsi bikomeye, arasinzira; afata rumwe mu mbavu ze maze asubiranya umubiri.

22 Urwo rubavu Uhoraho Imana avanye mu mugabo, akoramo umugore, umugore amushyira umugabo.

23 Umugabo ariyamira avuga ati: « Noneho dore igufwa ryo mu magufwa yanjye, n’umubiri uvuye mu mubiri wanjye; uyu azitwa umugore, kuko mu mugabo ariho avuye.»

24 Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina, akizirika ku mugore we, bakaba umubiri umwe.

25 Bombi bari bambaye ubusa, ari umugabo ari n’umugore we, ariko ntibyari bibateye isoni.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zab 128(127), 1-2, 4-5bc.

Inyikirizo: Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho.

Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho,
agakurikira inzira ze!
Uzatungwa n’ibivuye mu maboko yawe,
uzahirwe kandi byose bigutunganire.

Nguko uko ahabwa umugisha,
Umuntu utinya Uhoraho.
Uzagirire amahirwe muri Yeruzalemu,
Iminsi yose y’ubugingo bwawe.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI(Yak 1, 21).

Alleluya Alleluya.

Nitwakirane urugwiro ijambo ryatubibwemo:
ni ryo rishobora kudukiza.

Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU.

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko(Mk 7, 24-30).

Muri icyo gihe,

24 Yezu ajya mu gihugu cya Tiri. Nuko yinjira mu nzu adashaka ko hagira ubimenya, ariko ntiyashobora kuhaguma bitamenyekanye.

25 Ako kanya, umugore wari ufite umwana w’umukobwa wahanzweho na roho mbi yumvise bamuvuga, araza amupfukama imbere.

26 Uwo mugore yari umunyamahanga, kavukire k’i Fenisiya ho muri Siriya, nuko amusaba kwirukana iyo roho mbi yari mu mukobwa we.

27 Yezu aramubwira ati «Reka abana babanze bahage, kuko bidakwiye gufata umugati w’ abana ngo bawujugunyire ibibwana.»

28 Umugore aramusubiza ati «Ni koko, Nyagasani! Ariko n’ibibwana birya utuvungukira abana bataye munsi y’ameza. »

29 Aramubwira rero ati « Ngiriye iryo jambo uvuze, ngaho genda, roho mbi ivuye mu mukobwa wawe.» 30Uwo mugore arataha, asanga umwana arambaraye ku buriri, koko roho mbi yamuvuyemo.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


SHALOM. BURI MUNSI!

Nubyuka uge wishima.
Nuryama uryame wishimye.
Nubona ikigutunga uge wishima.
Nubona ugusuhuza wishime. Erega nutegereza kujya wishima wabonye ibitangaza ntuzigera wishima.
Umunsi wose wuzuye impamvu zatuma ubaho wishimye.
Ntukabisuzugure rero. Ubuzima wahawe nibukuryohere.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(12/2/2025)


SHALOM. SI BYIZA!

Umwihariko wa Sekibi ni ugucamo abantu ibice.
Nubona uhora mu makimbirane uzamenye ko yakwinjiriye.
Ahari Imana ho haba hari ubumwe hari ukumvikana
Hari ukwegera abandi. Ntiwanezerwa uri nyamwigendaho.
Icyaha cy’isi ya none ni uko muntu yumva yihagije adakeneye uwo ariwe wese. Akaba yasekana n’imashini kurusha uko yaganira na mugenzi we bagaseka bombi.
Hindura indoro kuko si byiza ko uba wenyine.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 13/2/2025
Intg 2, 18-25
Zab 127
Mk 7, 24-30
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top