Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo n’inyigisho yo ku cyumweru cya vi gisanzwe, umwaka c w’igiharwe (kuwa 16/02/2025).
February 16, 2025

Amasomo n’inyigisho yo ku cyumweru cya vi gisanzwe, umwaka c w’igiharwe (kuwa 16/02/2025).

Preacher:

Abatagatifu: Yuliyana, Lusila, Pamfili, Daniyeli, Eliyasi, Yeremiya, Samweli, Onezimi.

ISOMO RYA MBERE.

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya(Yer 17, 5-8).

Uhoraho avuze atya: aravumwe umuntu wiringira abandi bantu, kuko imbaraga zimurimo ziba ari iz’umubiri, umutima we ukirengagiza Uhoraho!

Ameze nk’agati mu mayaga katazigera gakura ngo kagare, kuko kibera ahantu hashyuhiranye mu butayu, mu butaka bw’urusekabuye, budashobora guturwa. Arahirwa umuntu wiringira Uhoraho, kuko Uhoraho amubera ikiramiro.

Ameze nk’igiti giteye ku nkombe y’amazi, kigashora imizi yacyo ku nkengero y’umugezi.

Nta cyo cyumva iyo icyokere kije, amababi yacyo ahora atohagiye mu gihe cy’amapfa. Ntakigikangaranya kandi ntigihwema kurumbuka imbuto.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zab 1, 1-2, 3-4a, 4b-6.

Inyikirizo: Nyagasani Mana, ni wowe mizero yacu n’ibyishimo byacu.

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,
akirinda inzira y’abanyabyaha,
ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho,
akayazirikana umunsi n’ijoro

Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,
kikera imbuto uko igihe kigeze,
kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana;
Uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.

Naho ku bagiranabi si uko bigenda:
Bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga.
Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane,
naho inzira y’abagirmabi ikagusha ruhabo.

ISOMO RYA KABIRI.

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti(1 Kor 15, 12. 16-20).

Bavandimwe, ubwo hamamazwa ko Kristu yazutse mu bapfuye, bishoboka bite ko bamwe muri mwe bavuga ko abapfuye batazazuka?

Koko niba abapfuye batazuka, na Kristu ubwo ntiyazutse.

Kandi niba Kristu atarazutse, ukwemera kwanyu ni amanjwe, mukaba mukiri mu byaha byanyu. Bityo rero, n’abapfuye bizeye Kristu barayoyotse.

Niba kwizera Kristu kwacu guhagarariye kuri ubu bugingo gusa, twaba dukwiye kubabarirwa bitambukije abandi bose.

Oya kandi, Kristu yazutse koko mu bapfuye, aba umuzukambere mu bapfuye bose.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI.

Alleluya alleluya.

Nimwishime kandi munezerwe,
kuko ingororano yanyu ari nyinshi mu ijuru.

Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU.

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 6, 17.20-26).

Muri icyo gihe, Yezu amanukana na ba cumi na babiri, ahagarara ahantu h’igisiza ari kumwe n’abantu benshi bo mu bigishwa be, n’abandi benshi bari baturutse muri Yudeya yose n’i Yeruzalemu, no muri Tiri na Sidoni, imigi yo ku nkombe y’inyanja.
Nuko Yezu yerekeza amaso ku bigishwa be, maze aravuga ati” Murahirwa mwe abakene, kuko Ingoma y’Imana ari iyanyu.
Murahirwa mwe mushonje ubu, kuko muzahazwa.
Murahirwa mwe murira ubu, kuko muzaseka.
Murahirwa igihe cyose abantu babanga, bakabaca, bakabatuka, bakabahindura ruvumwa, babaziza Umwana w’umuntu. Icyo gihe muzishime kandi munezerwe, kuko ingororano yanyu ari nyinshi mu ijuru. Nguko uko ababyeyi babo bagenzerezaga abahanuzi.
Ariko muragowe mwe bakungu, kuko mwashyikiriye imaragahinda yanyu.
Muragowe mwe mwijuse ubu, kuko muzasonza.
Muragowe mwe museka ubu, kuko muzarira mukaganya.
Muragowe igihe cyose abantu babavuga neza, kuko ari uko ababyeyi babo bagenzerezaga abahanuzi b’ibinyoma.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


SHALOM. NTUZASUBIRE INYUMA!
Niwemera ikintu uge ugikora.
Ntukivuguruze bya hato na hato kuko bysjya bituma wiyoberanya.
Icyo wanze uge ukigaragaza.
Icyo ukunze nacyo ukigaragaze.
Burya kuba akazuyaze ni uburyarya.
Intambwe zawe ntizigasibire inyuma.
Gukomera ku ijambo ni ubupfura.
Imana ikurinde kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(15/2/2025)


SHALOM. ARAVUMWE!
Iby’isi birashukana kandi bihita.
Hari ababishyiramo amizero yabo yose kandi bararemewe ibisumbye ibyo.
Ubugingo se ntibusumba kure ibyo watunga byose?
Ariko urangaye yibagirwa ukuri kose.
Niwiringira abantu uzaba ubabaje!
Ntuzi se ko hari abagukunda kubera inyungu zabo bwite!
Ikibabaje ni uko ubiringira ukitaza Imana kandi ariyo ikubeshejeho.
Inshuti yose ntizakubere ikigirwamana.
Ubutunzi bwose ntibuzakubere ikigirwamana.
Niba uzi ubwenge wubake ku Mana kuko ahandi hose ni umusenyi.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 16/2/2025
Yer 17, 5-8
Zab 1
1 Kor 15, 12.16-20
Lk 6, 17.20-26
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top