ABAKUNDA UKO YEZU ADUKUNDA NI BO BIGISHWA BE. Icyumweru cya V cya Pasika. Umwaka C
ABAKUNDA UKO YEZU ADUKUNDA NI BO BIGISHWA BE. Icyumweru cya V cya Pasika. Umwaka C.
Amasomo:
Intu 14, 21b-27
Zab 145 (144)
Hish 21, 1-5a
Yh 13, 31-33a.34-35
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 14, 21b-27)
Pawulo na Barinaba 21bahera ko basubira i Lisitiri, i Koniyo n’i Antiyokiya. 22Bakomezaga umutima w’abigishwa, bakabatera umwete ngo bakomere mu kwemera bababwira bati “Ni ngombwa ko tunyura mu magorwa menshi, kugira ngo tubone kwinjira mu Ngoma y’Imana. 23Nuko bashyiraho abakuru muri buri Kiliziya, bamaze gusenga no gusiba kurya, babaragiza Nyagasani bari baremeye. 24Hanyuma bambukiranya akarere ka Pisidiya, bagera muri Pamfiliya. 25Bamaze kwamamaza ijambo ry’Imana i Perige, bamanuka berekeza Ataliya. 26Bahavuye bajya mu bwato berekeza Antiyokiya, ari na wo mugi bari baraturutsemo, ubwo abavandimwe babo babaragizaga Imana, babasabira kuzatunganya uwo murimo nyine bari bamaze kurangiza. 27Bagezeyo bakoranya Kiliziya, babatekerereza ibyo Imana yari yakoranye na bo byose, ariko cyane cyane ko yugururiye abanyamahanga irembo ry’ukwemera.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 145 (144), 8-9, 10-11, 12-13)
R/ Nzarata izina ryawe Mana yanjye, kandi Mwami wanjye!
Uhoraho ni Umunyampuhwe n’Umunyaneza,
atinda kurakara kandi akagira urugwiro.
Uhoraho agirira bose ibambe,
maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.
Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,
abayoboke bawe bagusingize!
bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,
batangaze ubushobozi bwawe.
Bazamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,
n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.
Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose,
ubutegetsi bwawe buzaramba,
uko ibihe bizagenda bisimburana.
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa (Hish 21, 1-5a)
Hanyuma, 1mbona ijuru rishya n’isi nshya; koko rero ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byazimiye, n’inyanja itakiriho. 2Nuko mbona Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu nshya yururukaga iva mu ijuru ku Mana, yabukereye nk’umugeni witeguye gusanganira umugabo we. 3Hanyuma numva ijwi riranguruye riturutse mu ntebe y’ubwami rivuga riti “Dore Ingoro y’Imana mu bantu! Izabana na bo. Bazaba abantu bayo, Imana na Yo ibane na bo: 4izahanagure icyitwa amarira cyose ku maso yabo, n’urupfu rwoye kuzongera kubaho ukundi. Icyunamo, amaganya n’imibabaro na byo ntibizongera kubaho ukundi, kuko ibya kera byose birangiye.” 5aNuko Uwicaye ku ntebe y’ubwami aravuga ati “Dore ibintu byose mbigize bishya.”
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1Yh 4, 8.11)
Alleluya Alleluya.
Imana ni urukundo.
Nidukundane nk’uko Imana yadukunze.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Yohani (Yh 13, 31-33a.34-35)
Muri icyo gihe, 31Yuda yamaze kugenda Yezu aravuga ati “Ubu rero Umwana w’umuntu ahawe ikuzo, n’Imana iherewe ikuzo muri we. 32Ubwo rero Imana iherewe ikuzo muri we, n’Imana izamuha ikuzo muri yo, kandi dore iri hafi yo kumukuza. 33aTwana twanjye, ndacyari kumwe namwe igihe kigufi. 34Mbahaye itegeko rishya: nimukundane kandi mukundane nk’uko nabakunze. 35Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye.”
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.