Shalom
Umunsi wo ku wa mbere tariki ya 7/8/2017
Nb 11,4b -15
Mt14, 22-36
1. Umuryango w’Imana ugeze mu mahina! Utangiye kwicuza icyatumye uva mu misiri
– utangiye kwivovota
– utangiye kwifuza ibiryo byo mu Misiri
– utangiye guhinduka Musa
– utangiye gutuka Imana
Wowe iyo ugeze mu kaga ukora iki?
Jya wibuka ko ubuzima bwose bugira ubutayu kandi hakurya y’ubutayu hari urwuri rwiza!
Kwihangana no gukomeza inzira watangiye bizakugeza ku ntego
2. Musa arashoberwa! Ati mbega umusalaba uremereye!
Nuhura n’ibibazo ujye wibuka ko umusalaba wawe wonyine aricyo kiraro uzambukiraho
– kwinuba byongera agahinda
– kuganya cyane bitesha umwanya
– kubabara cyane bikurura urupfu
– gusubira inyuma bigaragaza ubugwari
Kwakira ibikubayeho ni ukwinjira mu mugambi w’Imana
3. Ariko Imana ntitererana abayo! Musa n’umuryango w’Imana babonye ukuboko kw’Imana
Na we humura uri mu biganza byayo
4. Niyo mpamvu Yezu mu ivanjiri na we ahura n’ubutayu! Yamenye urupfu rwa Yohani Baptiste. Akeneye kujya ahitaruye ngo amuririre, kuko yamukundaga cyane
Nyamara n’ubwo ababaye imbaga yamukurikiye!
Imisalaba yacu ntikabangamire ugushaka kw’Imana
N’ubwo uhetse umusalaba wawe, nihaza ufite munini kurushaho uzamwakire uzamubwirwa n’uko agukeneyeho ubuhungiro
5. Yezu abagirira impuhwe arabagaburira! Ariyibagirwa kandi ategeka abigishwa be kubicaza no kubaha umugati n’amafi!
Ahera ku bike bafite arabitubura bose baranyurwa!
– ujye uhorana icyo utanga kuko umutima mwiza n’inshuti y’Imana
– ntihakagire ugusanga ngo asubireyo aganya
– ujye utanga urukundo ruruta byose
– ujye wakira abagusanga niba bahisemo kugusanga ni uko hari icyo wabamarira
Imana iture mu biganza byawe maze bigabe ineza
Nkwifurije umugisha w’Imana
Sr Immaculée