Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Ijambo ry`Imana kuri uyu wa mbere kuri 31/7/2017

Kuri uyu wa mbere kuri 31/7/2017 Imana iratwigisha ku ijambo ryayo:

1. Abayisraheli bakomeje kunangira umutima! Noneho bihangiye indi mana!
Muze dusabe Imana kuyishyira mu mwanya wa mbere mu buzima bwacu

2. Musa ababazwa ni uko bimuye Imana y’ukuri. Akiyemeza kujya gutakamba
– wowe iyo ubonye abakora ibibi ukora iki?
Uca imanza?
Urabigaya ukikomereza nk’utabibonye
Ushaka uko uvugana n’abakora nabi?
Urabatoteza?
Urarakara?
Uriheba?

Imana nikwereka abakora nabi uzirinde kukigwamo, ubagirw inama kandi ubasabire Uhoraho niwe uhindura imitima!

3. Natangajwe n’ukuntu Josué asobanurira Musa ibyabaye kugirango bagere ku kimasa!
Musa ni umuntu wo kwizerwa, ni uko amuziho ko afitanye connexion n’Imana
None se wowe ukora iki cyatuma abantu bagusanga!
Umenye ko umukristu ari icyapa gisomwa na bose!
Ujye ubera itara abari mu mwijima kandi na we urebe niba iryawe ricyaka!

4. Ivanjiri yo yahereye ku tuntu duto itwereka uko ingoma y’Imana yaguka!
Ntugatinye gukora utuntu duto ugaragarizamo Imana kuko nitwo twubaka ingoma y’Imana ku isi!

5. Ingoma y’Imana itangirira mu mutima wawe! Ngaho tangira nonaha ukore ibyiza kandi ubikwize hose uraba ufashije Yezu kubaka ingoma ya se muri iyi si!

Gira umugisha w’Imana
Sr Immaculée

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top