Abatagatifu: Kazimiri, Lusiyusi.
ISOMO RYA MBERE.
Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki(Sir 17,24-29).
24Abicuza, Uhoraho abaha kwisubiraho kandi agatera inkunga abagishidikanya.25Garukira Uhoraho wange ibyaha, iyambaze uruhanga rwe ureke kumucumuraho. 26Garukira Umusumbabyose wiyame ubuhemu, kandi wamaganire kure igiterashozi cyose. 27Mu by’ukuri se hari uwasingiriza Uhoraho ikuzimu, mu kigwi cy’abazima batamusenga? 28Uwapfuye hari uwo yashobora kurata kandi aba atakiriho? Ufite amagara n’ubugingo ni we usingiza Uhoraho. 29Urukundo rw’Uhoraho ni rwinshi, kandi impuhwe agirira abamugarukira ntizigira ingano.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zab 32 (31), 1-2, 5, 6, 7.
Inyikirizo: Nitwizihirwe, tunezezwe n’Uhoraho, kuko yatugiriye imbabazi.
Hahirwa umuntu wababariwe igicumuro cye, icyaha yakoze,kikarenzwa amaso!
Hahirwa umuntu Uhoraho adahamya icyaha yakoze,
n’umutima we ntugire uburiganya.
Ni bwo rero nkwirezeho icyaha cyanjye,
sinazinzika amafuti yanJye.
Naravuze nti «Ngiye kubwira Uhoraho ibicumuro byanjye»,
maze nawe untura umutwaro w’ibyaha byanjye.
Ni ko ugenzereza umuyoboke wese ukwiyambaje,
Igihe cyose aje akugana.
N’aho amazi y’umuwuzure yasendera,
Nta bwo ateze kumugeraho.
Ni wowe bwugamo bwanjye, ukandinda amakuba,
ugatuma mpanika indirimbo z’abarokowe.
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko(Mk 10, 17-27).
Muri icyo gihe, 17Yezu agihaguruka aho, umuntu aza yiruka amupfukama imbere, aramubaza ati«Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzabone ubugingo bw’iteka ho umurage?» 18Yezu aramubwira ati «Kuki unyita mwiza? Nta mwiza ubaho, keretse Imana yonyine. 19Uzi amategeko: ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzahamye ibinyoma, ntuzagirire abandi nabi, urajye wubaha so na nyoko.»20Uwo muntu aramusubiza ati«Mwigisha, ibyo byose nabikurikije kuva mu buto bwanjye.» 21Yezu aramwitegereza yumva amukunze; aramubwira ati «Ubuze ikintu kimwe gusa: genda ugurishe ibyo utunze ubihe abakene, uzagira ubukire mu ijuru, hanyuma uze unkurikire.»22We ariko abyumvise arasuherwa, agenda ababaye kuko yari atunze ibintu byinshi.
23Nuko Yezu araranganya amaso, abwira abigishwa be ati: «Mbega ukuntu kuzinjira mu Ngoma y’Imana biruhije ku bakungu!» 24Abigishwa be batangazwa n’ayo magambo; Yezu ariko abibasubiriramo ati«Bana banjye, mbega ukuntu biruhije kwinjira mu Ngorna y’Imana! 25Byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge, kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma y’Imana!» 26Abigishwa barushaho gutangara, barabazanya bati «Ubwo se ni nde ushobora kurokoka?» 27Yezu arabitegereza maze arababwira ati «Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana birashoboka kuko nta kinanira Imana.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.