Amasomo yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya XVII Gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
Kuwa 4/08/2018
Abatagatifu : Mutagatifu Yohani Vianney
Amasomo:
Yer 26, 11-19
Zab 69 (68)
Mt 14, 1-12
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya (Yer 26, 11-19)
Abaherezabitambo n’abahanuzi bari bicaye imbere y’Umuryango Mushya w’Ingoro, bamaze kumva amagambo ya Yeremiya, babwira 11abatware n’umuryango wose bati “Uyu muntu akwiye igihano cyo gupfa! Yavugiye kuri uyu mugi amagambo namwe ubwanyu mwiyumviye.” 12Yeremiya abwira abatware n’umuryango wose ati “Uhoraho ni we wanyohereje guhanurira kuri iyi Ngoro no kuri uyu mugi, ibyo namwe mwiyumviye. 13Ariko guhera ubu, nimuvugurura imyifatire yanyu n’imigenzereze yanyu, mukumva ijwi ry’Uhoraho Imana yanyu, Uhoraho azareka amakuba yari yariyemeje kubateza. 14Naho jyewe ndi mu maboko yanyu; nimunkoreshe icyo mushaka, icyo mubona gikwiye. 15Cyakora nimuramuka munyishe, mumenye ko mwebwe kimwe n’uyu mugi n’abaturage bawo, muraba mwihamije icyaha cyo kwica umwere, kuko mu by’ukuri, Uhoraho ari we wanyohereje kuvuga aya magambo yose kugira ngo muyumve.”
16Abatware n’umuryango wose babwira abaherezabitambo n’abahanuzi bati “Uyu muntu ntakwiye igihano cyo gupfa : yatubwiye mu izina ry’Uhoraho Imana yacu.”17Bamwe mu bakuru b’umuryango barahaguruka, babwira imbaga yose yari ikoraniye aho bati 18“Mika w’i Moresheti wari umuhanuzi ku ngoma ya Hezekiya, umwami wa Yuda, yabwiye umuryango wose wa Yuda ati ‘Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Siyoni izahingwa nk’umurima, Yeruzalemu ibe itongo, naho umusozi w’Ingoro ube impinga y’ibihuru.’ 19Hari ubwo se Hezekiya, umwami wa Yuda n’imbaga ye bigeze bica uwo muhanuzi? Ahubwo ntibagaragarije Uhoraho icyubahiro, bagahagurukira kumwurura? Uhoraho na we areka amakuba yari yiyemeje kubateza, none twebwe twari tugiye kwikururira ishyano.”
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Dushimiye Imana
ZABURI (Zab 69 (68), 15a.16, 30-31, 33-34)
Inyik/ Igihe cyo kuntabara kirageze :
Mana yanjye, umva isengesho ryanjye.
Uhoraho, unsayure mu nzarwe nekuzima;
sintwarwe n’amazi ahurura,
ikizenga ntikindenge hejuru,
kandi sincubire mu kuzimu kw’imva !
Naho jyewe w’ingorwa n’umubabare,
ubuvunyi bwawe, Mana, buranyunamure !
Ubwo nzaririmbe izina ryawe,
kandi ndyamamaze mu bisingizo.
Abiyoroshya nibabibona bazishima bati
“Mwebwe abashakashaka Imana, murakagwira !”
Kuko Uhoraho yumva abatishoboye,
ntatererane abe bari ku ngoyi.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 5, 10)
Alleluya Alleluya.
Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane,
kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo (Mt 14, 1-12)
Muri icyo gihe, 1Herodi umutware w’intara ya Galileya, yumva iby’ubwamamare bwa Yezu. 2Nuko abwira ibyegera bye ati « Uriya muntu ni Yohani Batisita, ni we wazutse mu bapfuye! Ni cyo gituma afite ububasha bwo gukora ibitangaza. » 3Koko Herodi yari yarafashe Yohani aramuboha, aranamufungisha abitewe na Herodiya, umugore w’umuvandimwe we Filipo. 4Kuko Yohani yamubwiraga ati « Ntibyemewe ko umutunga. » 5Herodi asigara ashaka kumwica, ariko agatinya rubanda rwabonaga ko Yohani ari umuhanuzi. 6Ku munsi wo kwibuka ivuka rya Herodi, umukobwa wa Herodiya abyinira mu ruhame, Herodi aranyurwa. 7Ni bwo arahiriye kumuha icyo ari bumusabe cyose. 8Nuko uwo mukobwa amaze kugirwa inama na nyina, aravuga ati « Ngaho mpera aha ngaha ku mbehe, umutwe wa Yohani Batisita. » 9Umwami ni ko kubabara, ariko kubera indahiro yagiriye imbere y’abatumirwa be, ategeka ko bawumuha. 10Yohereza ujya gucira Yohani umutwe mu nzu y’imbohe. 11Umutwe bawuzana ku mbehe bawuha wa mukobwa, awushyira nyina. 12Nuko abigishwa ba Yohani baraza batwara umurambo we, barawuhamba. Hanyuma bajya kubimenyesha Yezu.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
Uragasingizwa Kristu