Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku ya 31 Ukuboza

Abatagatifu : Sylvestre, Kolumba, Paulina Na Melaniya Muto

Isomo rya mbere : 1 Yohani 2, 18-21

18Bana banjye, isaha ya nyuma yageze. Mwigeze kumva bavuga ko Nyamurwanyakristu agiye kuza, none ubu ngubu abarwanya Kristu badutse ari benshi; tumenyeraho dutyo ko isaha ya nyuma igeze. 19Abo bantu badukomotsemo, ariko ntibari abacu, kuko iyo bajya kuba abacu baba baragumanye natwe. Nyamara byari ngombwa kugaragaza ko bose uko bangana batari abacu. 20Mwebweho Yezu w’Intungane yabasigishije Roho Mutagatifu, bituma mwese mugera ku bumenyi. 21Nuko rero sinabandikiye ko mutazi ukuri, ahubwo nabandikiye ko mukuzi kandi ko nta cyitwa ikinyoma gikomoka ku kuri.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

Dushimiye Imana

Kuzirikana : Zab 96 (95), l-2a, 11-12a, 12b-13a

Inyik/ Ijuru niryishime, kandi isi nihimbarwe

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
isi yose niririmbire Uhoraho!
Nimuririmbire Uhoraho, musingize izina rye.

Ijuru niryishime kandi isi nihimbarwe!
Inyanja niyorome, n’ibiyirimo byose!
lmisozi nisabagire kimwe n’ibiyisesuyeho byose.

Ibiti byose by’ishyamba nibivugirize impundu icyarimwe,
mu maso y’Uhoraho kuko aje,
kuko aje gutegeka isi.

Ivanjili Ntagatifu : Yohani 1, 1-18

1Mu ntangiriro Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’lmana, kandi Jambo akaba lmana. 2Ubwe mu ntangiriro yabanaga n’lmana. 3Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho. 4Yari asanzwe yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’abantu. 5Nuko urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira.

6Habayeho rero umuntu woherejwe n’Imana, izina rye rikaba Yohani. 7Yazanywe no kuba umugabo wo guhamya iby’urwo rumuri, kugira ngo bose bamukeshe kwemera. 8Si we wari urumuri, ahubwo yari umugabo uhamya iby’urwo rumuri.

9Jambo ni we wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si. 10Yari mu isi, kandi isi yabayeho ku bwe, ariko isi irarenga ntiyamumenya. 11Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira. 12Nyamara abamwakiriye bose, yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera Izina rye. 13Ntibavutse ku bw’amaraso cyangwa ku bushake bw’umubiri, cyangwa se ku bushake bw’umuntu, ahubwo bavutse ku bw’Imana. 14Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe, kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri.

15Yohani yabaye umugabo wo guhamya ibimwerekeyeho, maze arangurura ijwi avuga ati «Nguyu Uwo navuze nti “Uje ankurikiye aranduta, kuko yariho mbere yanjye.”» 16Kandi twese twahawe ku busendere bwe, tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi. 17Uko Amategeko yatanzwe anyuze kuri Musa, ni na ko ubuntu n’ukuri byatugejejweho binyujijwe kuri Yezu Kristu. 18Nta wigeze abona Imana na rimwe ; Umwana w’ikinege uba muri Se, ni We wayimenyekanishije.

Iyo Ni Ivanjili Ntagatifu

Uragasingizwa Kristu

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top