Amasomo:
1 Yh 4, 7-10
Zab 72 (71)
Mk 6, 34-44
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani Intumwa (1 Yh 4, 7-10)
7Nkoramutima zanjye, nidukundane kuko urukundo rukomoka ku Mana, kandi umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya. 8Naho udakunda, uwo ntiyamenye Imana, kuko Imana ari urukundo.9Dore uko urukundo rw’Imana rwigaragaje muri twe: Imana yohereje Umwana wayo w’ikinege ku isi, kugira ngo tubeshweho na We. 10Nguko uko urukundo ruteye: si twebwe twabanje gukunda Imana, ahubwo ni Yo yadukunze mbere, maze yohereza Umwana wayo ngo abe igitambo cyo guhongerera ibyaha byacu.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Dushimiye Imana
ZABURI (Zab 72 (71), 1-2, 3-4, 7-8)
Inyik/Nimuze mwese muramye Imana yanyu!
Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,
uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe;
acire umuryango wawe imanza ziboneye,
kandi arengere n’ingorwa zawe.
Imisozi nikwize rubanda amahoro,
n’imirenge ibazanire ubutabera.
Azarenganura rubanda rugufi,
arokore abatindahare,
kandi aribate uwabakandamizaga.
Mu gihe cye, ubutabera buzasagamba,
n’amahoro asesure mu mezi atabarika.
Azategeka kuva ku nyanja kugera ku yindi,
avane ku Ruzi ageze ku mipaka y’isi.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: Zab 147 (146-147), 12.16
Alleluya Alleluya.
Yeruzalemu, amamaza Uhoraho!
Yohereje Jambo we ku isi,
Maze aguhaza umugati wo mu ijuru.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 6, 34-44)
Muri icyo gihe, 34Yezu amaze kwambuka abona imbaga nyamwinshi y’abantu, abagirira impuhwe kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba, atangira kubigisha byinshi. 35Umunsi uciye ikibu, abigishwa be ni bwo bamwegereye maze baramubwira bati «Aha hantu ntihatuwe kandi umunsi uciye ikibu; 36none sezerera aba bantu bajye mu ngo no mu nsisiro za hafi kwigurira ibyo barya. » 37Arabasubiza ati« Nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu. » Baramubwira bati «Urashaka ko tujya kugura imigati y’amadenari magana abiri, ngo tubahe barye? » 38 Arabasubiza ati «Mufite imigati ingahe? Nimujye kureba. » Babimenye baravuga, bati «Dufite itanu, n’amafi abiri. » 39Nuko abategeka kwicaza bose mu bwatsi butoshye, mu dutsiko udutsiko. 40Bicara ari inteko z’abantu ijana n’iz’abantu mirongo itanu. 41Amaze gufata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba hejuru, ashimira Imana. Hanyuma amanyura ya migati, ayiha abigishwa be kugira ngo babagaburire. Na ya mafi abiri ayabagabanya bose. 42Bose bararya barahaga. 43Nuko bakoranya ibisate by’imigati byasigaye n’ iby’amafi, buzuza inkangara cumi n’ebyiri. 44Nyamara abari bariye bari abagabo bageze ku bihumbi bitanu.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
Uragasingizwa Kristu