Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa gatatu w’icyumweru cya III gisanzwe. Imyaka y’igiharwe.

Amasomo:
Heb 10, 11-18
Zab 110(109)
Mk 4, 1-20

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 10, 11-18)

Bavandimwe, mu Isezerano rya kera 11igihe umuherezabitambo wese ahora ahagaze ngo akore buri munsi imihango, atura kenshi ibitambo bihora ari bimwe kandi bidashobora kuvanaho ibyaha, 12Kristu We, aho amariye guhereza igitambo rukumbi gihongerera ibyaha, «yicaye iburyo bw’Imana ubuziraherezo», 13akaba kuva ubwo ategereje ko «abanzi be bahindurwamo akabaho ko mu nsi y’ibirenge bye.» 14Ku bw’iryo turo rimwe rukumbi, yagejeje ku butungane abo yiyemeje gutagatifuza. 15Ni na byo kandi Roho Mutagatifu ubwe atwemeza. Kuko amaze kuvuga ati 16«Ngiri Isezerano nzagirana na bo nyuma y’iyo minsi.» Nyagasani yaratangaje ati «Nzashyira amategeko yanjye mu mutima wabo, maze nzayandike no mu bwenge bwabo. 17Sinzongera kwibuka ibyaha byabo.» 18Bityo rero ahari ibabarirwa, ntihaba hagikeneye ibitambo byo guhongerera ibyaha.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

Dushimiye Imana

ZABURI (Zab 110 (109), 1, 2, 3,4)

Inyik/ Uri umuherezabitambo iteka ryose: Kristu na Nyagasani.

Uhoraho yabwiye Umutegetsi wanjye ati
«Icara iburyo bwanjye,
kugeza igihe abanzi bawe,
mbagira umusego w’ibirenge byawe!»

Inkoni yawe y’ubutegetsi yuje ububasha,
Uhoraho azayirambura igere kure, uhereye i Siyoni:
«Ganza, ugenge abanzi bagukikije!»

Wahawe ubutware kuva ukivuka,
wimikirwa ku misozi mitagatifu:
«Mbese nk’urume rutonda mu museke,
uko ni ko nakwibyariye!»

Uhoraho yarabirahiriye,
kandi ntazisubiraho na gato,
ati «Uri umuherezabitambo iteka ryose,
ku buryo bwa Malekisedeki.»

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

Alleluya Alleluya.
Ijambo ry’Imana ryabibwe mu mitima yacu:
hahirwa uryakira maze rikera imbuto nyinshi!
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 4,1-20)

Muri icyo gihe, 1 Yezu arongera atangira kwigishiriza ku nkombe y’inyanja. Abantu benshi cyane bamuteranira iruhande, bituma ajya kwicara mu bwato mu nyanja, naho abantu bose bari imusozi ku nkombe y’inyanja. 2Yabigishaga byinshi avugira mu migani, maze mu nyigisho ze akababwira ati 3«Nimutege amatwi Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba. 4Nuko igihe abiba, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya. 5Izindi zigwa mu rubuye ntizahasanga igitaka cyinshi, nuko zimera vuba, kuko igitaka cyari gike; 6izuba rivuye zirashya, ziruma kuko zitari zifite imizi. 7Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arakura arazipfukirana, nuko ntizagira icyo zera. 8Naho izindi zose zigwa mu gitaka cyiza, zo zirakura ziragara, zera imbuto, imwe ikera mirongo itatu, indi mirongo itandatu, indi ijana.» 9Nuko Yezu aravuga ati «Ufite amatwi yo kumva, niyumve! »
10Igihe bari basigaye bonyine, ba cumi na babiri n’abandi bari kumwe na we, bamusiganuza iby’ imigani. 11Arababwira ati «Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’lngoma y’lmana, naho bariya bo hanze byose bibabera urujijo, 12”ku buryo bitegereza ariko ntibabone, bakumva ariko ntibasobanukirwe, kugira ngo badahinduka bagakizwa.”». 13Nuko yungamo ati «Nta bwo mwumva uwo mugani! Ubwo se iyindi migani yose muzayumva mute? 14Umubibyi, ni Ijambo ry’Imana abiba. 15Hari rero abari iruhande rw’inzira aho iryo Jambo ribibwa. Bamara kuryumva ako kanya Sekibi akaza, akabakuramo iryo jambo ryababibwemo. 16Abandi ni abakirira imbuto nko mu rubuye; iyo bamaze kumva Ijambo, ako kanya baryakirana ibyishimo, 17ariko ntirishore imizi muri bo, bakarimarana igihe gito; hatera amagorwa cyangwa batotezwa bahorwa iryo Jambo, bagahita bagwa. 18Abandi ni abakirira imbuto nko mu mahwa: bumva ljambo, 19ariko imihihibikano y’isi n’ibishuko by’ubukungu, n’ibindi byifuzo bibi bibatwara umutima, bigapfukirana iryo Jambo ntiryere imbuto na busa. 20Naho abakirira imbuto nko mu gitaka cyiza, ni abumva Ijambo bakaryakira, bakera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana.»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.

Uragasingizwa Kristu

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top