Amasomo:
Ivug 4, 32-40
Zab 77 (76)
Mt 16, 24-28
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Ivugururamategeko (Ivug 4, 32-40)
Muri iyo minsi, Musa abwira imbaga y’Abayisraheli ati 32«Ngaho baza ibihe byakubanjirije, uhereye ku munsi Imana yaremeyeho abantu ku isi, ubaririze kandi uhereye ku mpera y’isi ukagera ku yindi: Hari ikintu gikomeye nk’iki kigeze kubaho? Hari uwigeze yumva ibintu nk’ibi? 33Hari undi muryango w’abantu wigeze wumva nkawe ijwi ry’Imana rivugira mu muriro rwagati, maze bagakomeza kubaho? 34Cyangwa se hari indi mana yigeze igerageza kwikurira ihanga hagati y’irindi ikoresheje ibyago, ibimenyetso n’ibitangaza bikaze? Ikabigirisha kandi imirwano, n’imbaraga n’umurego by’ukuboko kwayo, n’imidugararo ikanganye nk’uko Uhoraho Imana yanyu yabibagenjereje mu Misiri, mubyibonera n’amaso yanyu?
35« Woweho warabyeretswe kugira ngo umenyereho ko Uhoraho ari we Mana, ko nta yindi Mana ibaho uretse we. 36Yaguhaye kumva ijwi rye riturutse mu ijuru kugira ngo akwigishe; ku isi ahakwerekera umuriro we w’inkongi, maze muri uwo muriro rwagati wumva haturutsemo amagambo ye. 37Kubera ko yakunze abasokuruza bawe, yitoreye nyuma yabo urubyaro rwabo maze akwikurira ubwe mu Misiri, akoresha imbaraga ze nyinshi 38kugira ngo yirukane imbere yawe amahanga akuruta ubwinshi kandi akurusha amaboko, maze akwinjize mu gihugu cyabo akiguheho umunani, ari byo bibaye none. 39Uyu munsi rero ubimenye kandi ujye ubizirikana mu mutima wawe: Uhoraho ni we Mana mu ijuru no ku isi, nta yindi ibaho. 40Urajye ukurikiza amategeko n’amabwiriza ye nkugejejeho uyu munsi, kugira ngo uzabone ubugira ihirwe wowe n’abana bazagukomokaho, maze uzarambe ingoma ibihumbi mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye,»
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 77 (76), 12-13,14-15,16.21)
Inyik/ Nta yindi mana yasumba Imana yacu.
Ndibuka ibikorwa byose by’Uhoraho,
nkiyibutsa ibitangaza byawe bya kera,
nkazirikana ubutwari bwawe,
maze nkagarukira ibigwi byawe.
Mana, mbega uko inzira zawe ziboneye!
Nta yindi mana yindi yagusumba!
Ni wowe wenyime ukora ibintu by’agatangaza,
wagaragarije amahanga yose ububasha bwawe.
Umuryango wawe wagobotowe n’ukuboko kwawe,
ari bo nkomoko ya Yakobo na Yozefu.
Umuryango wawe wawuyoboye nk’ishyo,
ukoresheje ikiganza cya Musa na Aroni.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 5,10)
Alleluya Alleluya.
Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane,
kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo (Mt 16, 24-28)
Muri icyo gihe, 24Yezu abwira abigishwa be ati « Niba hari ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusaraba we maze ankurikire! 25Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe azabubura; naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabukiza. 26Umuntu watunga isi yose ariko akabura ubugingo bwe, byaba bimumariye iki? Cyangwa se umuntu yagurana iki ubugingo bwe? 27Kandi Umwana w’umuntu agomba kuzagaruka mu ikuzo rya Se, ashagawe n’abamalayika, maze ubwo akagororera umuntu wese akurikije imigirire ye. 28Ndababwira ukuri: mu bari hano harimo abatazapfa batabonye Umwana w’umuntu aje mu ikuzo ry’Ingoma ye.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu