Amasomo :
Intg 3, 1-8
Zab 32(31)
Mk 7,31-37
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro (Intg 3, 1-8)
1Inzoka yari inyaryenge kurenza izindi nyamaswa zose zo mu gasozi, Uhoraho yari yarahanze. Ibaza umugore iti «Koko Imana yaravuze ngo ntimukagire igiti cyo muri ubu busitani muryaho?» 2Umugore asubiza inzoka ati «Imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani dushobora kuziryaho, 3naho ku mbuto z’igiti kiri hagati y’ubusitani, Imana yaravuze iti “Ntimuzaziryeho, ntimuzazikoreho, ejo mutazapfa.” » 4Inzoka ibwira umugore iti «Gupfa ntimuzapfa! 5Ahubwo Imana izi ko umunsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahumuka maze mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.» 6Umugore arareba asanga cya giti kiryoshye, kinogeye amaso kandi cyanashobora gutanga ubwenge. Asoroma imbuto zacyo aryaho, ahaho n’umugabo we bari kumwe. Na we ararya. 7Nuko amaso yabo bombi arahumuka, bamenya ko bambaye ubusa. Nuko badodekanya amababi y’umutini maze barayacocera. 8Ngo bumve Uhoraho Imana wagendagendaga mu busitani mu mafu y’igicamunsi, umugabo n’umugore we bihisha Uhoraho Imana mu biti by’ubusitani.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI (Zab 32 (31), 1-2, 5cd, 6, 7)
Inyik/ Hahirwa umuntu wababariwe igicumuro cye.
Hahirwa umuntu wababariwe igicumuro cye,
icyaha yakoze kikarenzwa amaso!
Hahirwa umuntu Uhoraho adahamya icyaha yakoze,
n’umutima we ntugire uburiganya.
Naravuze nti«Ngiye kubwira uhoraho ibicumuro byanjye»,
maze nawe untura umutwaro w’ibyaha byanjye.
Ni ko ugenzereza umuyoboke wese ukwiyambaje,
Igihe cyose aje akugana.
N’aho amazi y’umwuzure yasendera,
Nta bwo ateze kumugeraho.
Ni wowe bwugamo bwanjye, ukandinda amakuba,
Ugatuma mpanika indirimbo z’abarokowe.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: (Zab 51 (50) ,17)
Alleluya Alleluya.
Nyagasani, bumbura umunwa wanjye,
maze akanwa kanjye gatangaze ibisingizo byawe.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 7, 31-37)
Muri icyo gihe, 31Yezu ava mu gihugu cya Tiri yambukiranya igihugu cya Sidoni, agaruka ku nyanja ya Galilea yerekeje kuri Dekapoli. 32Nuko bamuzanira igipfamatwi kidedemanga, baramwinginga ngo amuramburireho ibiganza. 33Amuvana muri rubanda, amujyana ahitaruye, ashyira intoki ze mu matwi ye, nuko, acira amacandwe ayamukoza ku rurimi. 34Hanyuma yubura amaso; ayerekeje ku ijuru, asuhuza umutima ati «Efata », bikavuga ngo «Zibuka». 35Ako kanya amatwi arazibuka, n’ururimi rwe ruragobodoka maze atangira kuvuga neza. 36Maze Yezu abihanangiriza kutagira uwo babibwira, nyamara uko abihanangiriza akaba ari ko barushaho kubyamamaza. 37Bagatangara cyane bakavuga bati « Byose yabikoze neza; atuma ibipfamatwi byumva n’ibiragi bivuga.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu