Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa 02/8/2017

Shalom
Ex 34, 29-35
Mt 13, 44-46
1. Musa yuriye umusozi! Imana iba ahirengeye kugirango tuyumve! Umuntu yaremewe kwitaza iby’isi ngo atege amatwi! Urusaku ni rwinshi, ibirangaza ni byinshi. Ngaho zamuka umusozi ubonane n’umukunzi! Mwabonye ko n’iyo umuntu w’inkoramutima aguhamagaye witarura abandi bose!
Imana rero siyo yavugira mu rusaku kandi itubwira iby’ubugingo

2. Imana yahaye Musa amategeko! Ngibyo ibiryo by’ubuzima bwa Roho zacu kandi yose akuzurira mu rukundo!
Ibyo ugiye gukora byose ubanza gutekereza icyo Imana ibivugaho!
– Imana iti senga sekibi iti singombwa
– Imana iti ubahiriza ununsi wanjye sekibi ati n’uba unaniwe uzabyihorere
– Imana iti ubaha ababyeyi bawe sekibi ati iyobore uko ubyumva! Hari n’ugira ati ntabo nkigira! Ariko burya mu buzima umubyeyi ni umuntu wese uguha inama zikubaka!
– Imana iti ntukice sekibi ati wishe ukwanga nta cyaha uba ukoze
Imana iti ntukibe sekibi ati kuki barangara?
Imana iti ukunde bose n’abanzi bawe sekibi ati tegereza bazabanze baze kugusaba imbabazi!
Imana iti ntugasambane sekibi ati ishimishe ukiboshiboye!
Imana iti ntukifuze iby’abandi byaba abantu cg ibintu! Sekibi iti ubudahemuka si ubw’iyi si.
Imana iti ntuzabeshye sekibi iti kereka utirwanaho!

Ngaho hitamo ijwi ry’Imana cg sekibi icyokora jye n’inzu yanjye tuzakorera Uhoraho!

3. Musa yamanukaga umusozi abengerana ubwiza bw’Imana.
Ntawahura n’Imana ngo akomeze kuba uko yari ameze! Ahumura ubutungane, akarangwa n’ineza! N’ubwo atavuga umurebye abona Imana

4. Ingoma y’Imana ni ubukungu butagereranywa!
Ni iki witeguye kureka ngo butagucika?

5. Ko ubwami bw’Imana wabutangiye umaze kugira icyo ukora ngo utazabujyamo wenyine!
Niba utaratangira urugendo witinda Nyagasani aragukeneye

Imana igusendereze umugisha wayo
Sr Immaculée

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top