Isomo rya 1: Abanyefezi 4,1-7.11-13
Bavandimwe, ubu rero, jyewe uri ku ngoyi nzira Nyagasani, ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu: nimubane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye, n’ituze, n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose, kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro. Nk’uko Umubiri ari umwe na Roho akabe umwe, ni na ko mwahamagariwe gusangira ukwizera kumwe. Nyagasani ni umwe, ukwemera ni kumwe, batisimu ni imwe; n’Imana ni imwe, Yo mubyeyi wa bose, usumba bose, agakorera muri bose, kandi agatura muri bose. Buri wese muri twe yahawe ingabire ye bwite, kuko Kristu yayimugeneye. Ni na We wahaye bamwe kuba Intumwa, abandi abaha kuba abahanuzi, abandi abaha kuba abogezabutumwa, abandi abaha kuba abashumba cyangwa se abigisha. Nguko uko yatunganyije abatagatifujwe be, n’abategurira gukomeza umurimo bashinzwe wo kungura umubiri wa Kristu, kugeza igihe twese tuzunga ubumwe mu kwemera no mu kumenya Umwana w’Imana, tukazaba abantu bashyitse, bageze ku rugero ruhamye, ruyingayinga igihagararo cya Kristu.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
Zaburi ya 18 (19), 18, 2-3, 4-5ab
Ijuru ryamamaza ikuzo ry’Imana,
n’ikirere kikagaragaza ibyiza yakoze.
Umunsi ubwira undi munsi inkuru yabyo,
ijoro rikabimenyesha irindi joro.
Nanone, nta nkuru, nta n’amagambo,
kuko ijwi ryabyo ritumvikana!
Ariko ku isi hose urusobe rwabyo rurigaragaza,
n’imvugo yabyo ikagera ku mpera z’isi.
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 9,9-13
Yezu arakomeza, yigira imbere, abona umuntu wicaye mu biro by’imisoro, akitwa Matayo. Aramubwira ati « Nkurikira! » Arahaguruka, aramukurikira. Nuko, igihe Yezu yari ku meza iwe, abasoresha benshi n’abanyabyaha baraza, basangira na we n’abigishwa be. Abafarizayi babibonye, babaza abigishwa be bati « Ni iki gituma umwigisha wanyu asangira n’abasoresha n’abanyabyaha? » We rero abyumvise, aravuga ati « Abazima si bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi. Nimugende rero, musiganuze icyo iri jambo rivuga ngo ‘Icyo nshaka ni impuhwe, si igitambo.’ Erega sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo abanyabyaha. »
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu