Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

AMASOMO MATAGATIFU YO KUWA KANE W’ICYUMWERU CYA 1 GISANZWE, UMWAKA C IGIHARWE(KUWA 17/1/2019)

Amasomo:

Heb 3,7-14
Zab 95 (94), 6-7abc, 7d.8-9, 10-11
Mk 1, 40-45

Abatagatifu : Antoni, Rozelina, Sulpisi, Meruli na Lewonilla

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 3,7-14)

Bavandimwe, 7nk’uko Roho Mutagatifu abihamya ati «Uyu munsi nimwumva ijwi rye, 8ntimunangire imitima yanyu nk’igihe cyamananiza, nk’uko byabaye ku munsi w’igeragezwa mu butayu; 9aho abasekuruza banyu bangeragereje bashaka kunyinja, n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye mu myaka mirongo ine. 10Ni cyo cyatumye ndakarira iyo nyoko maze ndavuga nti “lteka ryose umutima wabo urararuka; ntibamenye inzira zanjye!” 11None narahije uburakari bwanjye ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye!»; 12Muramenye rero bavandimwe, ntihakabe n’umwe muri mwe wigiramo umutima mubi, ngo yitandukanye n’Imana Nzima, abitewe no kubura ukwemera. 13Ahubwo buri munsi nimuterane inkunga, igihe cyose hakiri «Uyu munsi» Ibyanditswe bivuga, maze ntihagire n’umwe muri mwe unangira umutima, ayobejwe n’icyaha. 14Twabaye koko umwe na Kristu, niba ariko dukomeje kudahinyuka ku mimerere yacu yo mu ntangiriro.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zab 95 (94), 6-7abc, 7d.8-9, 10-11

Inyik/ Uyu munsi ntitugundirize umutima wacu,
ahubwo twumve ijwi ry’Uhoraho.

Nimwinjire, duhine umugongo twuname;
dutere ivi imbere y’Uhoraho waturemye.
Kuko we ari Imana yacu,
naho twe tukaba imbaga yo mu rwuri rwe,
N’ubushyo buragiwe n’ikiganza cye.
Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye!
«Ntimugundirize umutima wanyu nk’i Meriba,
nko ku munsi w’i Masa mu butayu,
aho abasekuruza banyu banyinjaga,
Aho bangeragerezaga,
n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye.

«Mu myaka mirongo ine nazinutswe iyo nyoko,
Maze ndavuga nti “Ni imbaga y’umutima wararutse,
ntibazi amayira yanjye!”
Ni cyo cyatumye ndahirana uburakari,
Ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye.»

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 4, 23)

Alleluya Alleluya.
Yezu yamamazaga Inkuru Nziza,
agakiza icyitwa indwara n’ubumuga cyose muri rubanda.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk 1, 40-45)

Muri icyo gihe, 40umubembe aza agana Yezu apfukama imbere ye, amwinginga agira ati «Ubishatse wankiza!» 41 Yezu amugirira impuhwe, arambura ukuboko amukoraho avuga ati, «Ndabishatse, kira» 42 Ako kanya ibibembe bimuvaho, arakira. 43Yezu aramwihanangiriza, amusezerera ako kanya 44amubwira ati «Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda wiyereke umuherezabitambo kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze bibabere icyemezo cy’uko wakize.» 45We ariko ngo amare kugenda, atangira gutangaza no gukwiza hose iyo nkuru, bituma Yezu atagishoboye kwinjira mu mugi ku mugaragaro, ahubwo yigumira ahantu hadatuwe; akaba ari ho abantu bamusanga baturutse impande zose.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top