ABO TURIBO
ABOUT FAES
ABOUT FAES
FAES ni Umuryango ushingiye ku idini ukaba uhuza abemera bo mu nzego zitandukanye z’ubuzima bashaka kwishyira hamwe bashinze imizi mu buzima bwa gikirisitu n’iyogezabutumwa muri kiliziya gatolika no hanze yayo, cyane cyane hagamijwe guteza imbere umuryango. FAES ifasha ingo binyuze mu gusangira ubuzima bwa kivandimwe ndetse bagashimangira ubuzima bwabo bwa roho bigana urugero rwa Papa Yohani Pawulo wa II ndetse n’umuryango mutagatifu w’i Nazareti. Faes itanga inyigisho ku bibazo byose bireba umuryango. Ntiheza idini na rimwe kuko ikigamijwe ni ugufasha urugo kuba igicumbi gihoraho cy’umunezero.
FAES iha abanyamuryango umwanya ukwiye kandi uhoraho wo kwihugura kugirango barusheho kubaka ubuvandimwe no kwamamaza ubutumwa hagamijwe iterambere ry’ubukristu mu ngo hakoreshejwe uburyo bushoboka kandi bunoze bwo kwigisha. FAES inoza iby’imibereho mu muryango, yubahiriza intego yihaye.
Ni muri iyo nzira yo guhugura iteganya:
Amakimbirane n’ibibazo bitandukanye dusanga mu ngo z’abashakanye bibangamira iterambere ry’umuryango n’abawugize, bikanadindiza iterambere ry’igihigu. Tumaze kubona ko ingo zisigaye zishingwa zitateguwe ku buryo buhagije; kandi ko urugo rw’abashakanye rudashobora kwirengagiza Imana kugirango ruhame kandi rushinge imizi mu muhamagaro, twasanze ko amahuriro ahoraho y’imiryango ari ngombwa kugirango basangire ubuzima hagamijwe gushimangira no gukomeza umuhamagaro w’abashakanye. Ni muli urwo rwego Umuryango « Famille – Espérance » (FAES mu magambo ahinnye) washinzwe kuri 16/12/2012 ngo uharanire gufasha ingo kubana neza no kwiteze imbere mu byuryo byose.