Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa mbere w’icyumweru gikurikira Ukwigaragaza kwa Nyagasani. Kuwa 7/1/2019

Abatagatifu : Lusiyani, Rayimondi, Virjiniya Na Sedrike

Amasomo:

1Yh 3, 22-24; 4, 1-6
Zab: 2
Mt 4, 12-17.23-25

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani Intumwa (1Yh 3, 22-24; 4, 1-6)

Nkoramutima zanjye, 3,22icyo dusabye Imana cyose turagihabwa, kuko dukurikiza amategeko yayo kandi tugakora ikiyinyura. 23Dore rero itegeko ry’Imana: ni uko twakwemera izina ry’Umwana wayo Yezu Kristu, kandi tugakundana nk’uko yabidutegetse. 24Ukurikiza amategeko y’Imana aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo. Kandi aho tumenyera ko Imana iturimo, ni uko yaduhaye Roho wayo.
4.1Nkoramutima zanjye, ntimugapfe kwemera ubonetse wese, ahubwo mujye mubanza gushishoza ibyo mubwiwe, kugira ngo mumenye koko niba bikomoka ku Mana; kuko hadutse abahanurabinyoma benshi bagakwira ku isi. 2Dore icyo muzamenyeraho ibikomoka ku Mana: uwemera wese Yezu Kristu wigize umuntu, aba akomoka ku Mana; 3naho utemera Yezu, uwo ntaba akomoka ku Mana, ahubwo aba akomoka kuri Nyamurwanyakristu, wa wundi mwumvise bavuga ko azaza, none ubu akaba yarageze ku isi. 4Mwebweho twana twanjye, mukomoka ku Mana kandi mwatsinze abo bahanurabinyoma, kuko Ubatuyemo asumbye kure umugenga w’isi. 5Bo ni ab’isi; ni cyo gituma bavuga ururimi rw’isi, maze ikabatega amatwi. 6Twebweho turi ab’lmana; uzi lmana aratwumva, naho utari uw’lmana ntatwumve. Aho rero ni ho tumenyera umunyakuri n’umunyabinyoma.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

Dushimiye Imana

ZABURI (Zab 2,7bc-8, 10-11)

Inyik/Imana igabira Umwana wayo amahanga yose.

Uhoraho yarambwiye ati «Uri umwana wanjye,
jyewe uyu munsi nakwibyariye!
Binsabe, maze nguhe amahanga abe umunani wawe,
N’impera z’isi zibe ubukonde bwawe.»

None rero bami, nimwumvireho,
Namwe bacamanza b’isi, mwisubireho!
Nimukeze Uhoraho mumufitiye icyubahiro,
mupfukamire umwana we mudagadwa.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: Zab 118 (117), 26-27

Alleluya Alleluya.
Nihasingizwe uje mu izina ry’Uhoraho!
Uhoraho ni Imana, aratumurikira.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo (Mt 4, 12-17.23-25)

Muri icyo gihe, 12Yezu yumvise ko Yohani yatanzwe yigira mu Galileya, 13yimuka i Nazareti ajya kuba i Kafarinawumu ku nkuka y’inyanja, mu rugabano rwa Zabuloni na Nefutali, 14kugira ngo huzuzwe ibyo umuhanuzi Izayi yavuze ati 15«Gihugu cya Zabuloni, nawe gihugu cya Nefutali, nzira igana inyanja, hakurya ya Yorudani, Galileya y’abanyamahanga! 16Imbaga yari yigungiye mu mwijima yabonye urumuri rutangaje; n’abari batuye mu gihugu gicuze umwijima w’urupfu, urumuri rwabarasiyeho. 17Guhera ubwo Yezu atangira kwigisha agira ati «Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru yegereje!»
23Nuko Yezu azenguruka Galileya yose, yigishiriza mu masengero yabo, atangaza Inkuru Nziza y’Ingoma, akiza icyitwa indwara n’ubumuga cyose muri rubanda. 24Ubugiraneza bwe bumenyekana muri Siriya yose, bakajya bamuzanira imbabare zose zifite indwara n’ibyago by’amoko yose: abahanzweho, abanyagicuri, ibimuga, nuko akabakiza. 25Maze abantu benshi bavuye muri Galileya no muri Dekapoli, i Yeruzalemu no muri Yudeya, no hakurya ya Yorudani, bamuhombokaho.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Uragasingizwa Kristu

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top