Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

AMASOMO MATAGATIFU YO KUWA KANE W’ICYUMWERU CYA 29 GISANZWE, UMWAKA B MBANGIKANE(KUWA 25/10/2018)

Amasomo:
Ef 3,14-21
Zab 33 (32), 1-2, 4-5, 11-12, 18-19
Lk 12,49-53

Abatagatifu: Dariya, Krepini, Krepiniyani na Krizanti

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi(Ef 3, 14-21)

Bavandimwe, 14mpfukamye imbere y’Imana Data, 15Yo icyitwa ububyeyi cyose gikomokaho, ari mu ijuru, ari no ku isi, 16ikaba na Nyir’ikuzo ryose, nkabasabira kugira ngo ibatere imbaraga ibigirishije Roho wayo, inakomeze umutima wa buri wese. 17Kristu nabaturemo mubikesha ukwemera; mushore imizi mu rukundo, murushingemo n’imiganda, 18maze hamwe n’abatagatifujwe bose mushobore gusobanukirwa n’urukundo ruhebuje rwa Kristu, mumenye ubugari n’uburebure, ubujyejuru n’ubujyakuzimu byarwo. 19Ni bwo muzagera ku bumenyi busumba byose bw’urwo rukundo, maze musenderezwemo mutyo ubukungahare bw’Imana. 20Nyir’ububasha bwose ugirira muri mwe ibyiza bisumba kure cyane ibyo twasaba, ndetse n’ibyo twakwibwira, 21naherwe ikuzo muri Kiliziya no muri Kristu Yezu, uko amasekuruza n’ibihe bigenda bisimburana iteka! Amen.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI

Zab 33 (32), 1-2, 4-5, 11-12, 18-19

Inyik/ Nyagasani, isi yuzuye ineza yawe!

Ntungane, nimukomere amashyi Uhoraho!
Abantu b’umutima uboneye bakwiye kumusingiza.
Nimusingize Uhoraho mucuranga icyembe,
munamucurangire inanga y’imirya cumi.

Kuko ijambo ry’Uhoraho ari intagorama,
n’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka.
Akunda ubutungane n’ubutabera,
isi yuzuye ineza y’Uhoraho.

Umugambi w’Uhoraho ugumaho iteka ryose,
n’ibitekerezo by’umutima we bigahoraho,
uko ibihe bigenda biha ibindi.
Hahirwa ihanga Uhoraho abereye Imana,
Hahirwa umuryango yitoreye ngo ube imbata ye!

Uhoraho aragira abamwubaha,
Akita ku biringira impuhwe ze,
kugira ngo abakize urupfu,
knababesheho mu gihe cy’inzara.

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Heb 4, 12)

Alleluya Alleluya.
Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima, rityaye kurusha inkota,
ricengera ibitekerezo by’umutima wacu.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Luka (Lk 12, 49-53)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati 49“Nazanywe no gukongeza umuriro ku isi, mbega ukuntu nifuza ko wagurumana! 50Hari Batisimu ngomba guhabwa, mbega ukuntu umutima wanjye uhagaze kugeza igihe nzayihererwa! 51Aho ntimwibwira ko nazanywe no gutera amahoro ku isi? Oya, ndabibabwiye, ahubwo naje kubateranya. 52Koko kuva ubu, urugo rw’abantu batanu ruzicamo ibice, batatu barwanye babiri, babiri na bo barwanye batatu. 53Bazashyamirana, umugabo n’umuhungu we, umuhungu na se, umugore n’umukobwa we, umukobwa na nyina, nyirabukwe n’umukazana we, umukazana na nyirabukwe.”

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top