Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo y’Igitambo cya Misa cyo ku Cyumweru 21 Kanama 2016.

Amasomo y’Igitambo cya Misa cyo ku Cyumweru 21 Kanama 2016.
Ukwezi kw’Impuhwe!
Umutagatifu twizibiza:

  • Piyo wa 10

[Icyumweru cya 21 gisanzwe – Umwaka C].
Isomo rya 1:
Izayi 66, 18-21.
Naho jyewe, nzanywe no gukoranyiriza hamwe amahanga y’indimi zose, kugira ngo azarebe ikuzo ryanjye. Koko, nzashyira ikimenyetso rwagati muri yo, maze nzohereze mu mahanga abarokotse muri bo : i Tarishishi, i Puti n’i Ludi (mu bahanga b’umuheto), i Tubali, i Yabani no mu birwa bya kure bitigeze byumva bamvuga, bitanigeze bibona ikuzo ryanjye, bazamamaze ikuzo ryanjye mu mahanga.
Nuko bazagarure abavandimwe banyu bo mu mahanga yose, bahetswe ku mafarasi no mu magare; mu ngobyi, ku nyumbu no ku ntebe nziza, babageze ku musozi wanjye mutagatifu, i Yeruzalemu, uwo ni Uhoraho ubivuze. Bazabampaho ituro, nk’uko Abayisraheli bazana ku nkoko zisukuye, ituro ryabo mu Ngoro y’Uhoraho. Ndetse bamwe muri bo, nzabagira abaherezabitambo, uwo ni Uhoraho ubivuze.
Zabuli 117(116),1. 2
R/ Alleluya!
Mahanga mwese, nimusingize Uhoraho,
miryango mwese, mumwamamaze;

kuko urukundo adukunda rutagira urugero,
n’ubudahemuka bwe bugahoraho iteka!
Isomo rya 2: Abahebureyi 12,5-7.11-13.
Bavandimwe, kandi mwiyibagije inama yabagiriwe kimwe n’abana ngo«Mwana wanjye, ntukange ko Nyagasani aguhana, cyangwa ngo ucogozwe n’uko agucyashye; kuko Nyagasani ahana abo akunda, agacyaha uwo yemereye kuba umwana we bwite.» Ububabare bwanyu bugenewe kubagorora, kandi Imana ibafata nk’abana bayo. Ni uwuhe mwana rero udakosorwa na se? Nanone nta we uhita ashimishwa n’igihano, ahubwo kiramubabaza; nyuma y’aho ariko, abo cyagoroye kibabyarira imbuto y’amahoro n’ubutungane. «Nimukomeze rero ibiganza bidandabirana n’amavi ajegajega; kandi mutegurire ibirenge byanyu amayira agororotse», kugira ngo ucumbagurika adahinyagara, ahubwo akurizeho gukira.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 13, 22-30.
Nuko Yezu anyura mu migi no mu nsisiro yigisha, yerekeza i Yeruzalemu. Haza umuntu, aramubaza ati «Mwigisha, koko abantu bakeya ni bo bazarokoka?» Nuko arababwira ati «Muharanire kwinjirira mu muryango ufunganye; ndabibabwiye: benshi bazagerageza kwinjira, ariko boye kubishobora. Koko rero, nimuzaba mukiri hanze, igihe nyir’urugo azahaguruka agakinga, n’aho muzakomanga kangahe muvuga muti ’Shobuja, dukingurire’, azabasubiza ati ’Sinzi iyo muturuka.’ Ubwo muzatangira kuvuga muti ’Twaririye kandi tunywera imbere yawe, ndetse wigishirije no mu materaniro yacu.’ We rero azabasubiza ati ’Sinzi iyo muturutse; nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe!’ Ubwo ni bwo muzaganya mugahekenya amenyo, mubona Abrahamu, Izaki na Yakobo, n’abahanuzi bose bari mu Ngoma y’Imana, naho mwe mwaraciriwe hanze. Bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, baturuke mu majyaruguru no mu majyepfo, bazakikize ameza mu isangira ry’Ingoma y’Imana. Bityo hari abo mu ba nyuma bazaba aba mbere, hakaba n’abo mu ba mbere bazaba aba nyuma.»

Iryo ni Ijambo ry’Imana!

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top