Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo y’Igitambo cya Misa cyo ku wa gatatu, 27 Nyakanga 2016

Umutagatifu twizihiza:

  • Nataliya

[Icyumweru cya 17 gisanzwe – Umwaka C]
Isomo rya 1:
Yeremiya 15, 10.16-21
Mbega ibyago, mawe, kubona warambyaye ! None nkaba ndi umuntu igihugu cyose kinubira, kikanamvuguruza ! Nta we nigeze nguza cyangwa ngo mugurize, ariko bose baramvuma ! Iyo numvise amagambo yawe ndayamira : ijambo ryawe ryaranyuze, rinsendereza umunezero. Nitiriwe izina ryawe, Uhoraho Imana, Umugaba w’ingabo.
Sinshakira ibyishimo gushyikirana n’abikinira ; ikiganza cyawe kintegeka kubitarura kuko wantegetse kuvugana ubukana. Kuki akababaro kanjye kambayeho akaramata, igikomere cyanjye ntigikire, kikananira imiti ? Rwose wambereye nk’isoko idashobora kwizerwa, ntigire amazi igihe cyose.
None rero Uhoraho avuze atya : “Nungarukira ari jye ukugaruye, uzampagarara imbere. Nuvuga amagambo ashyira mu gaciro, ukareka amahomvu, umunwa wawe uzaba uwanjye. Bazakugarukira, ariko wowe ntugomba kubasanga. Imbere y’abo bantu, nkugize nk’inkike ikomeye y’umuringa. Bazakurwanya ariko ntacyo bazagukoraho ; humura turi kumwe, ndagutabara kandi nkurenganure. Uwo ni Uhoraho ubivuze ! Ndakuvana mu kiganza cy’abagome, nkugobotore mu nzara z’abanyarugomo.
Zabuli 59 (58), 2-3, 4-5a, 10-11, 17, 6a.18
R/ Imana ni yo buhungiro bwanjye ku munsi w’amage !
Mana yanjye, nkiza abanzi banjye,
undinde abaje kuntera.
Nkiza abagiranabi,
unkure mu maboko y’abantu b’imenamaraso.

Koko rero ngaha baciye igico ari jye bibasiye,
Uhoraho, dore abanyamaboko bakoraniye kuntera,
kandi nta kosa nta n’icyaha nakoze !
Nta kibi cyangaragayeho, ariko dore bahururiye kuntega.

Mbaraga zanjye, ni wowe ndangamiye,
Imana ni yo buhungiro bwanjye butavogerwa.
Imana yuje ineza irangoboka,
maze ikampa guhinyura abanyubikiye bose.

Jyeweho ndarata imbaraga zawe,
nkamamaza ineza yawe kuva mu gitondo,
kuko wambereye umurwa w’amakiriro,
n’ubuhungiro ku munsi w’amage.

Wowe Uhoraho, Mugaba w’ingabo, Mana ya Israheli,
nzagucurangira wowe mbaraga zanjye,
wowe Mana imbereye umurwa w’amakiriro,
wowe Mana yuje ineza !

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo13, 44-46.
Muri icyo gihe, Yezu acira rubanda iyi migani ati
“Ingoma y’ijuru imeze nk’ikintu cy’agaciro gakomeye gihishe mu murima; umuntu iyo akiguyeho yongera kugihisha, akagenda yishimye, agatanga ibyo atunze byose akagura uwo murima.
“Byongeye kandi, Ingoma y’ijuru imeze nk’umucuruzi washakashakaga amasaro meza.
Yabona isaro rimwe ry’agaciro kanini, akagenda akagurisha ibyo atunze byose, maze akarigura.”

Iryo ni Ijambo ry’Imana!

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top