Umutagatifu twizihiza:
- Lawurenti wa Brindisi Daniyeli
[Icyumweru cya 16 gisanzwe – Umwaka C]
Isomo rya 1:
Yeremiya 2, 1-3.7-8.12-13
Uhoraho ambwira iri jambo agira ati « Genda ! Urangurure mu matwi ya Yeruzalemu uti ‘Uhoraho avuze atya : Ndakwibutsa ubuyoboke bwo mu bukumi bwawe, n’urukundo wari umfitiye ukirambagizwa. Icyo gihe wankurikiraga mu butayu, mu butaka butagira ikibumeramo. Israheli yari umwihariko w’Uhoraho n’umuganura umugenewe ; uwawuryagaho wese yarawuryozwaga, maze agaterwa n’ibyago. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Nabazanye mu gihugu cy’umurumbuke kugira ngo murye ku mbuto zacyo, kandi munyurwe n’ibyiza byacyo. Nyamara mwebwe mukigezemo muragihindanya, maze umurage wanjye muwuhindura umwaku.
Abaherezabitambo ntibagize bati ‘Uhoraho ari he ?’ Abazi amategeko yanjye baranyirengagije, abayobora rubanda banyiteruyeho. Abahanuzi bahanura mu izina rya Behali, maze biruka inyuma y’ibidafite akamaro. Juru, ibyo nibigutangaze, wumirwe kandi ujunjame. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Koko, umuryango wanjye wakoze amahano abiri : barantaye jye soko y’amazi afutse, bifukurira amariba yabo bwite, amariba yatobotse adashobora no kuregamo amazi. »
Zabuli 36 (35), 6-7ab, 8-9, 10-11
R/ Nyagasani, iwawe ni ho hari isoko y’ubugingo.
Uhoraho, impuhwe zawe ziganje mu ijuru,
ubudahinyuka bwawe bugakabakaba mu bicu.
Ubutungane bwawe butumburutse nk’imisozi miremire,
ubucamanza bwawe bukareshya n’inyenga ngari.
Mana yanjye, mbega ineza yawe ngo iraba intagereranywa !
Bene muntu babona ubuhungiro mu gicucu cy’amababa yawe,
bakijuta amafunguro amara inzara babonera mu Ngoro yawe,
maze ukabashora ku ruzi rw’ibyiza bikomoka iwawe.
Koko rero, iwawe ni ho hari isoko y’ubugingo,
kandi urumuri rwawe ni rwo na natwe dukesha kubona urumuri.
Ineza yawe urayikomereze abakumenye,
n’ubutabera bwawe ubukomereze abafite umutima uboneye.
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 13, 10-17
Muri icyo gihe, abigishwa begera Yezu baramubaza bati “Igituma ubabwira mu migani ni iki ?” Arabasubiza ati “Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’Ingoma y’ijuru; naho bo ntibabihawe. Kuko ufite byinshi ari we uzongererwa agakungahara; naho ufite bike, n’icyo yari afite bazakimwaka.
Ni cyo kintera kubabwirira mu migani, kuko bareba ntibabone, batega amatwi ntibumve kandi ntibasobanukirwe. Bityo ubuhanuzi bwa Izayi bubuzurizwaho, ngo ‘Kumva muzumva, ariko ntimuzasobanukirwa; kureba muzareba, ariko ntimuzabona.
Kuko umutima w’uwo muryango unangiye, bipfutse amatwi bahunza n’amaso bagira ngo batabona, bagira ngo batumva, bagira ngo umutima wabo udasobanukirwa, bakisubiraho nkabakiza !’
Mwebweho, amaso yanyu arahirwa kuko abona, n’amatwi yanyu arahirwa kuko yumva.
Ndababwira ukuri : abahanuzi benshi n’intungane nyinshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, kumva ibyo mwumva ntibabyumva !”
Iryo ni Ijambo ry’ Imana !