Amasomo y’Igitambo cya Misa cyo ku wa Mbere,

Amasomo y'Igitambo cya Misa cyo ku wa Mbere,
by

Amasomo y’Igitambo cya Misa cyo ku wa Mbere,

27 Kamena 2016.

Umutagatifu twizihiza:

  • Ladislasi

[Icyumweru cya 13 gisanzwe – Umwaka C].
Isomo rya 1: Amosi 2, 6-10.13-16
Uhoraho avuze atya ati “Kabiri gatatu Israheli icumura ! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza ! Kubera ko bagurana intungane amafeza, umukene bakamugurana umuguru w’inkweto, kubera ko umuhungu na se bahurira ku ihabara imwe ngo basebye izina ryanjye ritagatifu, kubera ko imyambaro batwayeho ingwate bayicuje urutambiro, no kubera divayi batwayeho ingwate bakayinywera mu nzu y’Imana yabo… Nyamara jyewe nari nabasenyaguriye Abahemori bareshya n’ibiti by’amasederi, bagakomera nk’ibiti by’imishishi ! Nari natsotsobye imbuto zabo mpereye hejuru, ndandura n’imizi yabo mpereye hasi. Naho mwebwe nabazamuye mu Misiri, mbayobora imyaka mirongo ine mu butayu, kugira ngo mwigarurire igihugu cy’Abahemori.
Kubera ibyo byose ngiye kubanyukanyukira aho muri, nk’uko imashini bahurisha imyaka inyukanyuka imiba y’umusaruro; umuntu w’ibakwe ntazashobora guhunga, umunyamaboko azabure ingufu ze, n’uw’intwari ntazacika ku icumu, umuhanga w’umuheto ntazaba agishoboye kurinda, uw’impayamaguru ntazashobora guhunga, n’ugendera ku ifarasi ntazarokora ubugingo bwe, n’umuntu warahiriwe ubutwari azahunga yambaye ubusa uwo munsi ! Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Zabuli 50 (49)

R/ Murumvireho namwe, abiha kwirengagiza Imana !
“Kuki ushyanukira gutondagura amategeko yanjye,
no guhoza ku rurimi isezerano ryanjye,
nyamara ntukunde gukosorwa,
maze amagambo yanjye ukayata hirya ?

“Iyo ubonye umujura umubera icyitso,
mu busambanyi ugahabwa icyicaro.

Umunwa wawe uwurundurira amagambo y’ubugome,
ururimi rwawe rugahimbazwa no kuvuga ibinyoma.

“Uricara ukavuga nabi umuvandimwe wawe,
bityo ukandagaza mwene nyoko.

Ibyo ni byo ukora, none ukabona ko naceceka ?
Wibwira se ko meze nkawe ?

“Murumvireho namwe abiha kwirengagiza Imana,
ejo ntazabashwanyaguza, ntimubone ubatabara.

Untura ibisingizo ho igitambo, ni we umpa ikuzo.”

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 8, 18-22

Muri icyo gihe, Yezu abonye ko ashagawe n’abantu benshi, ategeka ko bafata ku nkombe yo hakurya. Umwigishamategeko aramwegera ati “Mwigisha, nzagukurikira aho uzajya hose.” Yezu aramusubiza ati “Imihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari; naho Umwana w’umuntu we ntagira aho yegeka umutwe.” Undi wo mu bigishwa aramubwira ati “Nyagasani, reka mbanze njye guhamba data.” Yezu aramusubiza ati “Nkurikira, ureke abapfu bahambe abapfu babo.”

Iryo ni Ijambo ry’Imana!


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *