Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa Mbere – Icya 3 cy’Igisibo

Isomo rya 1: 2 Abami 5,1-15a

Nahamani, umugaba w’ingabo z’umwami wa Aramu, yari umuntu wemerwa cyane na shebuja, ari umutoni we, kuko ari we Uhoraho yakoresheje agaha Aramu gutsinda. Ariko uwo mugabo w’intwari yari umubembe. Umunsi umwe Abaramu bari bateye mu gihugu cya Israheli bagiye kunyaga, bahavana umwana w’umukobwa ari imbohe, bamushyira umugore wa Nahamani amugira umuja we. Abwira nyirabuja, ati «Yewe, iyaba databuja yashoboraga gusanga umuhanuzi w’i Samariya! Nta kabuza yamukiza ibibembe bye.» Nahamani ajya kumenyesha shebuja amagambo umukobwa waturutse mu gihugu cya Israheli yavuze. Umwami wa Aramu aramubwira ati «Genda! Ndandikira umwami wa Israheli ibaruwa.» Nahamani aragenda, ajyana amatalenta cumi ya feza, amasikeli ibihumbi bitandatu ya zahabu, n’imyambaro cumi yo kujya ahindura. Ashyikiriza umwami wa Israheli urwandiko rwavugaga ngo «Mu gihe uru rwandiko ruzaba rukugezeho, uzamenye ko nkoherereje umugaragu wanjye Nahamani, kugira ngo umukize ibibembe arwaye.» Umwami amaze gusoma urwo rwandiko, ashishimura imyambaro ye, avuga ati «Ese ndi Imana yica kandi igakiza, kubona uriya mugabo anyoherereza umuntu ngo muvure ibibembe? Nimumenye neza kandi mubirebe: arashaka kunyendereza!» Elisha, umuntu w’Imana, amaze kumenya ko umwami wa Israheli yashishimuye imyambaro ye, amutumaho agira ati «Ni iki cyatumye ushishimura imyambaro yawe? Nyoherereza Nahamani uwo, maze azamenye ko muri Israheli hari umuhanuzi!» Nahamani azana n’amafarasi ye n’igare rye, maze ahagarara mu muryango w’inzu ya Elisha. Elisha amutumaho umuntu wo kumubwira ngo «Genda! Wiyuhagire muri Yorudani incuro ndwi, uri busubirane umubiri mutaraga, maze ukire ibibembe.»Nahamani ararakara, agenda avuga ati «Nibwiraga ko ari busohoke, akajya ahagaragara maze akambaza izina ry’Uhoraho, Imana ye, agashyira ikiganza cye aharwaye akankiza ibibembe. Ese imigezi y’i Damasi, ari yo Ebana na Paripari, ntitambutse kure amazi yose ya Israheli? Sinashoboraga se kwiyuhagiramo ngakira?» Arahindukira agenda arakaye. Abagaragu baramusanga, bamubwira bati «Mubyeyi! Iyaba umuhanuzi yagutegetse gukora ikintu gikomeye, ntuba wagikoze? Nkanswe kukubwira ngo genda wiyuhagire urakira!» Nuko Nahamani aramanuka ajya kuri Yorudani, yibira mu mazi incuro ndwi nk’uko yabitegetswe n’umuntu w’Imana. Umubiri we uhinduka nk’uw’umwana muto, maze akira ibibembe. Nahamani asubira ku muntu w’Imana, abantu be bamushagaye. Agezeyo arinjira, amuhagarara imbere, maze aramubwira ati «Noneho menye ko nta Mana iriho ku isi hose, keretse muri Israheli. Ndakwinginze, emera wakire ituro jyewe umugaragu wawe ngutuye.»

Iryo ni Ijambo ry’Imana

Dushimiye Imana

Uko impara yahagira ishaka amazi afutse,

ni ko umutima wanjye ugufitiye inyota, Mana yanjye.

Umutima wanjye ufite inyota y’Imana, Imana Nyir’ubuzima;

mbese nzajya ryari kureba uruhanga rw’Imana?
Ohereza urumuri rwawe n’ukuri kwawe,

bijye binyobora inzira,
maze bizangeze ku musozi wawe mutagatifu,
aho Ingoro yawe yubatse.

Ubwo nzegera urutambiro rw’Imana,
nsange Imana nkesha umunezero wose;
maze, Uhoraho Mana yanjye, ngusingize,
ngucurangira inanga.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 4,24-30

Yezu yungamo ati «Ndababwira ukuri: nta muhanuzi ushimwa iwabo. Ndababwiza ukuri rwose: hariho abapfakazi benshi muri Israheli mu gihe cya Eliya, ubwo imvura yamaraga imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa, inzara ikoreka igihugu cyose; nyamara muri bo nta n’umwe Eliya yoherejweho, uretse umupfakazi w’i Sareputa ho mu gihugu cya Sidoni. Hari kandi n’ababembe benshi muri Israheli mu gihe cy’umuhanuzi Elisha; nyamara muri bo nta n’umwe wakijijwe, uretse Nahamani w’Umusiriya.» Abari mu isengero bumvise ayo magambo, bose barabisha, nuko bahagurukira icyarimwe, bamusohora mu mugi wabo, bamujyana hejuru y’imanga y’umusozi umugi wabo wari wubatseho, bagira ngo bahamurohe. Nyamara we abanyura hagati arigendera.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Uragasingizwa Kristu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top