Amasomo ya Missa yo kuwa kane w’icyumweru cya 5 cya Pasika
Amasomo ya Missa yo kuwa kane w’icyumweru cya 5 cya Pasika
Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa 15, 7-21
_____
Ikibazo cyerekeye abanyamahanga cyasuzumirwaga mu ikoraniro ry’i Yeruzalemu, kimaze gukurura 7impaka z’urudaca, Petero ni ko guhaguruka arababwira ati «Bavandimwe, muzi ko kuva mu ntangiriro Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo namamaze Inkuru Nziza mu banyamahanga, maze na bo baremera. 8Ndetse n’Imana imenya imitima yabitangiye icyemezo, igihe ibahaye Roho Mutagatifu kimwe natwe. 9Ntiyabatandukanyije natwe, imitima yabo yayisukurishije ukwemera. 10None rero, ni kuki mushaka kugerageza Imana, mukorera abo bigishwa umutwaro abasekuruza bacu ndetse natwe ubwacu tutabashije kwikorera ? 11Byongeye kandi, twemera ko twakijijwe n’ingabire ya Nyagasani Yezu kimwe na bo !»
12Nuko ikoraniro ryose riratuza maze batega amatwi Pawulo na Barinaba, babatekererezaga ibimenyetso byose n’ibitangaza Imana yabakoresheje mu banyamahanga. 13Barangije kuvuga, Yakobo afata ijambo agira ati « Bavandimwe, nimunyumve. 14Simewoni amaze kutwibutsa ukuntu kuva mu ntangiriro Imana yagendereye abanyamahanga, ikabatoranyamo umuryango uzubahiriza izina ryayo. 15Ibyo bikaba bihuje n’ibyavuzwe n’Abahanuzi nk’uko byanditswe ngo 16‘Nyuma y’ibyo nzagaruka, nongere nubake inzu ya Dawudi yasenyutse. Ahasenyutse nzahubaka bundi bushya maze nyihagarike, 17kugira ngo abarokotse bazashakashake Nyagasani, kimwe n’amahanga yose izina ryanjye ryambarizwamo. Uwo ni Nyagasani ubivuze, we urangiza imigambi ye 18isanzwe izwi kuva kera kose.’
19Ni cyo gituma mbona ko badakwiye gutera imitima ihagaze abo mu mahanga bagarukira Imana. 20Ahubwo tubandikire gusa ngo birinde guhumanywa n’ibigirwamana n’ubukozi bw’ibibi, birinde kandi kurya inyamaswa zanizwe, n’amaraso. 21Naho Musa, kuva kera umugi wose awufitemo abigisha ibye, kuko kuri buri sabato babisomera mu masengero. »
Iryo ni Ijambo ry’Imana
Kuzirikana : Zab 96 (95), 1-2a, 2b-3, 10
_____
Inyik/ Nimwamamaze mu mahanga yose ibitangaza by’Imana.
Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
isi yose niririmbire Uhoraho !
Nimuririmbire Uhoraho, musingize izina rye.
Uko bukeye mwogeze agakiza ke!
Nimwamamaze ikuzo rye mu mahanga,
n’ibyiza bye mu miryango yose !
Nimuvuge mu mahanga muti « Uhoraho ni Umwami
Yashinze isi yose, ntihungabana;
imiryango yose ayicira urubanza rutabera.
Ivanjili Ntagatifu : Yohani 15,9-11
____
Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati 9«Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze. Nimugume mu rukundo rwanjye. 10Nimwubaha amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nubaha amategeko ya Data, maze nkaguma mu rukundo rwe. 11Ibyo mbibabwiye ngira ngo ibyishimo byanjye bibabemo, kandi ngo ibyishimo byanyu bisendere.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
SHALOM. UKO UZWI!
Burya ubaho abandi bakureba. Nihagira ukubwira ikintu aho guhita ugihakana uzajye ubanza witekerezeho.
Hari ibyo uzi kuri wowe ariko burya hari n’ibindi abandi bakubonaho. Kubaho rero ni uguha agaciro ibyo byose kandi ukarwana uba mwiza.
Intege nke zawe ni amahirwe yo kwimenya no kwakira urukundo rutagira umupaka ukunzwe. Imana ihorana impuhwe kandi izikugirira mu bihe byose by’ubuzima bwawe. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(21/5/2025)
SHALOM. NTUKAGERAGEZE IMANA!
Hari igihe umuntu yisumbukuruza akibagirwa uwamuzanye ku isi.
Akibagirwa ko ari ikiremwa.
Akibagirwa aho ajya.
Akibagirwa n’impamvu ariho.
Aho rero ni ho usanga abaho uko abyumva mbese ntiyikoze n’uwamuremye. Wowe rero uri nde wo kwikuza?
Ineza yose wagiriwe nitiyaguhishuriye ko wahawe ku buntu?
Ubu rero nawe gira neza. Ihutane ibyo wahawe ubigeze kuri bose uhereye ku baciye bugufi.
Ntabwo Imana yagukunda wenyine ngo bishoboke kuko ni umubyeyi wa bose. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 22/5/2025
Intu 15,7-21
Zab 95
Yh 15,9-11
Sr Immaculée Uwamariya