Amasomo ya Missa yo kuwa mbere w’icyumweru cya gatatu cya Pasika
Amasomo ya Missa yo kuwa mbere w’icyumweru cya gatatu cya Pasika
Isomo rya mbere :Ibyakozwe n’Intumwa 6, 8-15
_____
Sitefano, wa muntu wuzuye ukwemera na Roho Mutagatifu, 8uko Imana yakamusenderejemo ubutoneshwe n’ububasha, yakoraga ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye muri rubanda. 9Ariko abantu bo mu isengero ryitwa « iry’ababohowe », hamwe n’Abanyasireni n’Abanyalegisandiriya, n’abantu bo muri Silisiya n’abo muri Aziya, batangira kujya impaka na Sitefano. 10Nyamara ntibashoboraga guhangara ubuhanga bwe kimwe na Roho wamuvugiragamo, bituma bagurira abantu ngo bavuge bati «Twamwumvise avuga amagambo atuka Musa n’Imana. » 12Nuko bahuruza rubanda hamwe n’abakuru b’umuryango n’abigishamategeko ; baraza bamugwa gitumo baramufata, bamujyana mu Nama nkuru. 13Ni ko kuzana abashinjabinyoma baravuga bati «Uyu muntu ntahwema kuvuga amagambo asebya Ahantu hatagatifu kimwe n’Amategeko ; 14tunamwumva avuga ko uwo Yezu w’i Nazareti azasenya aha hantu hatagatifu, akanahindura Amategeko twahawe na Musa. »15Abari mu Nama nkuru bose baramwitegerezaga, maze babona mu ruhanga rwe hasa n’ah’umumalayika.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
Kuzirikana : Zab 119 (118), 23-24, 26-27, 29-30
_______
Inyik/ Hahirwa abadakemwa mu mibereho yabo.
N’aho ibikomangoma byakorana bikamvuga nabi,
umugaragu wawe ahora azirikana ugushaka kwawe.
ibyemezo byawe bintera guhimbarwa,
imigambi yawe ni yo mfatiraho inama.
Nakugaragarije inzira zanjye, nawe uransubiza;
unyigishe ugushaka kwawe.
Unyumvishe inzira y’amabwiriza yawe,
kugira ngo njye nzirikana ibyiza byawe.
Urandinde inzira y’ikinyoma,
maze ungirire ubuntu, umpe amategeko yawe.
Nahisemo kutazagutenguha,
nsobanukirwa n’amateka yawe.
Ivanjili Ntagatifu : Yohani 6, 22-29
______
Yezu yari yambutse inyanja agenda hejuru y’amazi. 22Bukeye ya mbaga y’abantu bari basigaye hakurya y’inyanja, babona ko nta bundi bwato bwari buhari uretse bumwe gusa, bari bazi kandi ko Yezu atari yabugiyemo hamwe n’abigishwa be, ahubwo ko abigishwa bari bagiye bonyine. 23Icyakora andi mato yari yaturutse i Tiberiya, hafi y’aho bari baririye imigati. 24Ya mbaga y’abantu ibonye ko Yezu n’abigishwa be batagihari, bajya mu mato bagana i Kafarinawumu kuhashakira Yezu. 25Bamusanze hakurya y’inyanja baramubaza bati « Mwigisha, wageze hano ryari ?» 26Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga. 27Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso.» 28Baramubaza bati «Twagenza dute kugira ngo dukore ibyo lmana ishima ?» 29Yezu arabasubiza ati «Igikorwa Imana ishima, ni uko mwakwemera uwo yatumye.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
SHALOM. KUBERA YEZU!
Kuko aruta byose ntacyo utakora ngo umukunde cyangwa umukundishe abandi.
Iyo akuritiye byose wumva nta cyawe wamukinga usibye ko bitanashoboka.
Ibyagutanya nawe byirinde.
Uwamukubuza mugendere kure.
Uwamunnyega ntuzamugire inshuti.
Hari igihe umuntu yibeshya ko yakwibeshaho ariko ni ukwibeshya. Uko utabaho udahumeka ni nako utabaho neza wivukije kubana na Yezu.
Ntuzamuveho.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(4/5/2025)
SHALOM. NTAWAGUSHYIKIRA!
Wuzuye ineza burya inabi ntiyagushyikira.
Wuzuye urukundo burya urwango ntirwagushyikira.
Wimirije kubaho burya kwiyanga ntibyagushyikira.
Ufite intego burya gucika intege ntibyagushyikira.
Koko ibanga rikubeshaho rizwi nawe. Rikomereho ubundi utwaze kugeza aho wifuza. Aho ujya ni wowe wa mbere uhazi.
Nta muntu n’umwe ukwiye kwemerera kugutesha intego yawe. Uri ikinege kandi uri uw’agaciro.
Ni nde se wakwambura ako gaciro? Yaba yabihawe na nde?
Muri wowe hari aho undi agera ari uko ubyemeye. Ntugatsikire rero.
Imana yakuremye igukomeyeho. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 5/5/2025
Intu 6, 8-15
Zab 118
Yh 6, 22-29
Sr Immaculée Uwamariya