
Amasomo yo ku cyumweru cya viii gisanzwe, umwaka c w’igiharwe(kuwa 02/03/2025).
IBYO TUVUGA BIRATUVURA CYANGWA BIKATUVUMA.
Abatagatifu: Karoli w’imfura, Yovini, Yanwariya.
ISOMO RYA MBERE.
Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki(Sir 27, 4-7).
Iyo mumuntu amaze kuvuga, amafuti ye arigaragaza, mbese nk’uko iyo bamaze kugosora, hasigara incenshu. Icyokezo gisuzuma ibibindi by’umubumbyi; n’ikigeragezo cy’umuntu kiba mu biganiro bye.
Imbuto z’igiti zigaragaza umurima giteyemo, n’ijambo rihishura ibitekerezo by’umutima w’umuntu. Ntukagire uwo urata mbere y’uko avuga, kuko ari ho abantu basuzumirwa.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zab 92(91), 2-3, 13-14, 15-16.
Inyikirizo: Uhoraho, ni byiza kugusingiza.
Ni byiza kugusingiza, Uhoraho,
no gucurangira Izina ryawe, Musumbabyose,
kwamamaza ineza yawe kuva mu gitondo,
n’ubudahemuka bwawe ijoro ryose.
Umuntu w’intungane yatumburutse nk’umukindo,
asagamba nka sederi yo muri Libani.
Ameze nk’igiti cyatewe mu Ngoro y’Uhoraho,
akisanzurira mu nkike z’Imana yacu.
No mu busaza bwe aba akera imbuto,
aba acyuzuyemo ubuzima n’ubutohagire,
kugira ngo yamamaze ko Uhoraho ari Umunyabutungane,
we Rutare rwanjye ntiyigiramo uburiganya.
ISOMO RYA KABIRI.
Isomo ryo ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti(1 Kor 15, 54-58).
Bavandimwe, ku munsi w’imperuka, igihe uyu mubiri ugenewe kubora uzagezwa ku budashanguka, kandi uyu mubiri ugenewe gupfa ukagabirwa ukutazapfa, ubwo ngubwo ibyanditswe bizaba byujujwe ngo “Urupfu rwaburijwemo n’umutsindo.
Rupfu we! Ugutsinda kwawe kuri he? Urubori rwawe ruri hehe, wa Rupfu we?
Koko rero urubori rw’urupfu ni icyaha, naho ububasha bw’icyaha buturuka ku mategeko. Dushimire Imana yaduhaye gutsinda ku bw’Umwami wacu Yezu Kristu.
Nuko rero, bavandimwe nkunda, nimukomere, mwe guhungabana, mukomeze gukorera Nyagasani, muzi neza ko kuruhira Nyagasani bitazabapfira ubusa.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
IBANDO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI.
Alleluya alleluya.
Nimukomere ku ijambo ry’ubugingo,
muzabera isi isoko y’urumuri.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU.
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 6, 39-45).
Muri icyo gihe, Yezu abacira n’umugani, ati “ Harya impumyi ishobora ite kurandata indi mpumyi?
Aho zombi ntizagwa mu mwobo? Nta mwigishwa usumba umwigisha we; ahubwo umwigishwa wese ushyitse azamera nk’umwigisha we.
Witegerereza iki akatsi kari mu jisho ry’uwo muva inda imwe, kandi umugogo uri mu jisho ryawe ukawirengagiza?
Washobora ute kubwira uwo muva inda imwe uti ‘Muvandimwe, reka ngutokore akatsi kakuri mu jisho,’ kandi ubwawe utareba umugogo uri mu jisho ryawe?
Wa ndyarya we, banza ukure umugogo mu jisho ryawe, hanyuma uzabona neza, ushobore gutokora akatsi kari mu jisho ry’uwo muva inda imwe.
Nta giti cyiza cyera imbuto mbi, nta n’igiti kibi cyera imbuto nziza. Igiti cyose kirangwa n’imbuto zacyo.
Koko nta we usoroma imitini ku mahwa, nta n’usarura imizabibu ku bitovu.
Umunyamico myiza avana mu mutima we ibyiza bibitsemo, n’umunyamico mibi avana mu mutima we ibibi byawusabitse; kuko akuzuye umutima gasesekara ku munwa.”
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. UTAZIBESHYA!
Ubuzima si wowe ubugenga ku buryo wabwiratana. Ibigenda neza byishimire.
Ibitagenda neza ubiture uwakuremye.
Ariko uramenye utazibeshya ko uri umunyambaraga.
Hari igihe umuntu abona ikintu kimwe cyatunganye akubwira ko ari we ugikoze.
Ariko se ko hari abandi batakigezeho kandi bakurusha n’ubwenge?
Ihoraho ni we ukugize. Ni we ukwiye kwirata. Ntukabyibagirwe. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(1/3/2025)
SHALOM.
IBIKURIMO!
Burya ibitekerezo bikurimo bigaragazwa n’ibikorwa byawe.
Umuntu urangwa n’amafuti ntatera intambwe.
N’iyo ayiteye ntaba aza aho ajya.
Komeza were imbuto nziza kandi ntukishinge kuvuga amagambo menshi kuko siyo y’ingenzi.
Kora ubundi wihute kuko abakwifuza ko uhera aho uri ni benshi.
Izo ntambara zose uge uzitsindisha gukora neza.
Ahari ineza Imana irahatura.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 2/3/2025
Sir 27, 4-7
Zab 91
1Kor 15, 54-58
Lk 6, 39-45
Sr Immaculée Uwamariya