Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku cyumweru cya vii gisanzwe, umwaka c w’igiharwe(kuwa 23/02/2025).
February 23, 2025

Amasomo yo ku cyumweru cya vii gisanzwe, umwaka c w’igiharwe(kuwa 23/02/2025).

Preacher:

Abatagatifu: Polikarpo, Walburga, Romana, Dozita, Lazaro.

ISOMO RYA MBERE.

Isomo ryo mu gitabo cya mbere cya Samweli (1 Sam 26, 2.7-9.12-13.22-23).

Muri iyo minsi, Sawuli ahera ko arahaguruka, ari kumwe n’abantu ibihumbi bitatu b’intwari muri Israheli, bajya gushaka Dawudi mu butayu bw’i Zifu.

Dawudi na Abishayi baragenda, bagera muri za ngabo nijoro.

Sawuli yari aryamye kandi asinziriye hagati yazo, icumu rye rishinze ku butaka hafi y’umusego we.

Abuneri n’ingabo ze na bo baryamye bamukikije. Abishayi abwira Dawudi, ati “Uyu munsi Imana yashyize umwanzi wawe mu biganza byawe.

None rero, ndeka mutere icumu rimwe rizira irya kabiri, maze mubambe ku butaka.” Nuko Dawudi aramusubiza ati” Sigaho kumwica!

Ni nde ushobora gukoza ikiganza ku wo Uhoraho yasize amavuta, maze ntabiryozwe?” Dawudi atwara icumu n’igicuma cy’amazi byari ku musego wa Sawuli, maze barigendera.

Nta n’umwe wababonye cyangwa ngo abimenye, kuko ntawakangutse.

Bose Uhoraho yari yabasinzirije ubuticura. Nuko Dawudi ahita mu rindi banga; aragenda ahagarara mu mpinga y’umusozi, kure y’aho bari bari. Hagati yabo hari intera ndende.

Ahamagara Sawuli maze aramubwira ati” Ngiri icumu ry’Umwami, umwe mu bagaragu bawe niyambuke maze aze arijyane.

Uhoraho azitura buri wese akurikije ubutungane bwe n’umurava we.

Ni We wakugabije ibiganza byanjye uyu munsi, ariko nanze gukoza ikiganza cyanjye ku uwo Uhoraho yiyimikiye.”

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zab 103(102), 1-2, 3-4, 8.10.

Inyikirizo: Uhoraho ni Umunyambabazi n’umunyampuhwe.

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,
n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu!
Mutima wanjye, singiza Uhoraho,
kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye!

We ubabarira ibicumuro byawe byose,
Akakuvura indwara zawe zose;
We warura ubugingo bwawe mu mva,
akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe.

Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe,
atinda kurakara kandi akagira ibambe.
Ntaduhana bihwanye n’ibicumuro byacu,
ntatwihimura akurikije amafuti yacu.

Uko uburasirazuba butandukanye n’uburengera zuba,
Niko adutandukanya n’ibicumuro byacu.
Uko umubyeyi agirira ibambe abana be,
Ni ko Uhoraho agirira ibambe abamutinya.

ISOMO RYA KABIRI.

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti(1 Kor 15, 45-49).

Bavandimwe, byaranditswe ngo: Muntu wa mbere, Adamu, yagabiwe ubuzima bw’umubiri, ariko Adamu wa kabiri ugizwe na Roho, atanga ubuzima.

Cyakora habanza ubuzima bw’umubiri, hagakurikiraho ubuzima bwa Roho. Muntu wa mbere wavuye mu gitaka ni umunyagitaka; Muntu wa kabiri, we, aturuka mu ijuru.

Uko umunyagitaka yabaye, ni na ko abanyagitaka bameze; uko uwaturutse mu ijuru ameze, ni ko abagenewe ijuru bazaba.

Nk’uko twabayeho mu misusire ya muntu w’umunyagitaka, ni na ko kandi tuzagira imisusire y’Uwaturutse mu ijuru.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI.

Alleluya alleluya.

Nyagasani yadusigiye itegeko rishya;
nimukundane nk’uko nabakunze.

Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU.

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 6, 27-38).

Muri icyo gihe, Yezu abwira imbaga ati “Ahubwo, mwe munyimva, reka mbabwire: nimujye mukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga; mwifurize ineza ababavuma, musabire abababeshyera.

Nihagira ugukubita ku itama, umutege n’irindi. Nihagira ukwambura igishura cyawe, ntumwime n’ikanzu yawe. Ugusabye wese, ujye umuha, n’ukwambuye icyawe ntukakimwake.

Kandi uko mushaka ko abandi babagirira, abe ari ko na mwe mubagirira. Niba mwikundiye ababakunda gusa, mwabishimirwa mute, ko n’abanyabyaha bakunda ababakunda?

Bisubiye kandi, niba mugirira neza ababagirira neza namwe, mwabishimirwa mute, ko n’abanyabyaha babigenza batyo? Kandi nimuguriza gusa abo mwizeye ko bazabishyura, mwabishimirwa mute?

Abanyabyaha bo ntibaguriza abandi banyabyaha, bizeye ko na bo bazabagenzereza batyo! Ahubwo nimujye mukunda abanzi banyu, mugire neza kandi mutange inguzanyo mutizeye inyiturano.

Ubwo rero ingororano yanyu izaba nyinshi, kandi muzaba mubaye abana ba Nyir’ijuru, kuko agirira neza indashima n’abagiranabi.

Nimube abanyampuhwe nk’uko So ari Umunyampuhwe.

Ntimugashinje abandi namwe mutazashinjwa; ntimugacire abandi urubanza, namwe mutazarucirwa; nimubabarire abandi, namwe muzababarirwe.

Mujye mutanga, namwe muzahabwa: ikibo gishimishije, gitsindagiye, gicugushije, gisheshekaje, ni cyo bazabuzuriza. Kuko igipimisho mugeresha ari cyo muzasubirizwamo.”

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


SHALOM. TINYUKA!
Abantu benshi batinya gusaba imbabazi. Bazi ko iyo uzisabye uba usuzuguwe nyamara ni ikinyuranyo. Umuntu nyawe ni ukosa akabimenya.
Indwara y’icyorezo ubu yazonze benshi ni ubwirasi. Amajwi akakubwira ngo waba usebye.
Ngo waba wisuzuguje.
Ngo batazakubona amatwi.
Ngo batazajya bakurira n’ibindi Sekibi akongorera bidashobotse. Guca bugufi bikingura imiryango yaguye ingese! Gerageza urebe. Imana ikorana n’abiyoroshya. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(22/2/2025)


SHALOM. SIGAHO!
Kugira nabi ni icyaha gikomeye kabone n’imbere y’umwanzi wawe. Hari icyo wunguka se ugize nabi?
Nyamara iyo ugiriye neza uwakugiriye nabi hari icyo bimubwira iyo agifite umutima.
Ntuzemerere umutima wawe guturwamo n’inabi. Uzasumbe inabi aho yaturuka hose.
Uzatoze abawe kuyirinda.
Nugira amahirwe ugahura n’uwakugiriye nabi uzamusumbe umwigishe ineza.
Niwumva inabi ikuganje uzahamagare Imana ibigushoboze.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 23/2/2025
1Sam 26,2.7-9.12-13.
22-23
Zab 102
1Kor 15, 45-49
Lk 6, 27-38
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top