
Amasomo yo kuwa kabiri w’icyumweru cya vi gisanzwe, umwaka c w’igiharwe(kuwa 18/02/2025).
Abatagatifu: Berinadeta Soubirous, Flaviyani, Simewo, Fransisiko Rejisi Kreti.
ISOMO RYA MBERE.
Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro(Intg 6, 5-8; 7, 1-5.10).
6,5 Uhoraho arareba asanga ububi bw’abantu bwakwiriye ku isi; ibitekerezo by’umutima wabo nta bindi bitari ubugizi bwa nabi. 6Uhoraho yicuza kuba yarashyize umuntu ku isi, maze arababara mu mutima we.
7 Ni ko kuvuga ati «Ngiye gutsemba ku isi abantu naremye;kandi hamwe na bo nzatsembe amatungo n’ibikoko, ndetse n’ibiguruka mu kirere kuko nicuza icyatumye mbirema.»
8 Nowa ariko agira ubutoni mu maso y’Uhoraho.
7,1 Uhoraho abwira Nowa ati «Injira mu bwato, wowe n’inzu yawe yose, kuko mu bantu b’iki gihe nasanze intungane mu maso yanjye ari wowe gusa.
2 Mu nyamaswa zose zitazira uzafate indwi za buri gitsina, ingabo n’ingore. Naho mu zizira uzafate ebyiri ebyiri, ingabo n’ingore.
3 No mu nyoni zo mu kirere uzafate indwi za buri gitsina, ingabo n’ingore, kugira ngo ubwoko bwazo bwoye kuzacika ku isi.
4 Impamvu ni uko hasigaye iminsi irindwi, nkagusha imvura ku isi mu minsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, nkazatsemba ku isi ibifite ubuzima byose naremye.» 5Nowa akora byose uko Uhoraho yari yamutegetse. 10Hashize iminsi irindwi, amazi y’umwuzure akwira ku isi.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zab 29(28), 1.2, 3ac-4, 3b.9b-10.
Inyikirizo: Uhoraho, uhe umuryango wawe umugisha wuje amahoro.
Nimwegurire Uhoraho, bana b’Imana,
nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha!
Nimwegirire Uhoraho ikuzo rikwiriye izina rye!
Nimupfukamire Uhoraho, kuko yagaragaje ubutagatifu bwe!
Ijwi ry’Uhoraho rihindiye hejuru y’ amazi,
Uhoraho ahindiye hejuru y’amazi magari.
Ijwi ry’Uhoraho rivuganye ubukaka,
ijwi ry’Uhoraho rivuganye ubuhangare.
Imana Nyir’ikuzo ihindishije inkuba,
no mu Ngoro ye byose bikavuga ngo «Habwa ikuzo!»
Uhoraho aganje hejuru y’umwuzure,
Uhoraho atetse ijabiro ari umwami lteka.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: Zab 78 (77), 24.
Alleluya Alleluya.
Uhoraho yagaburiye umuryango we mu butayu:
abahaza umugati wo mu ijuru.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU.
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko(Mk 8, 14-21).
Muri icyo gihe,
14 abigishwa bari bibagiwe kujyana imigati, maze bakagira umugati umwe gusa mu bwato.
15 Nuko Yezu arabihanangiriza ati «Murabe maso kandi mwirinde umusemburo w’Abafarizayi n’umusemburo wa Herodi.»
16 Bo rero batangira kjya impaka ngo nta migati bafite.
17 Yezu abimenye, arababwira ati «Kuki mujya impaka ngo nta migati mufite? Ntimurumva kandi ntimurasobanukirwa? Mbese umutima wanyu uracyanangiye?
18 Mufite amaso ntimubone, mukagira n’amatwi ntimwumve? Kandi ntimwibuka, igihe manyuriye imigati itanu abantu ibihumbi bitanu, mwahakuye inkangara zingahe zuzuye ibisate? Baramusubiza bati «Ni cumi n’ebyiri.»
20 Arongera ati «N’igihe manyuriye imigati irindwi abantu ibihumbi bine, mwahakuye inkangara zingahe zuzuye ibisate?» Baramusubiza bati «Ni indwi»
21 Nuko arababwira ati«Na n’ubu ntimurasobanukirwa?»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
SHALOM. WINANIZA ABANDI!
Ikizakubwira ko ufite umunezero ni uburyo uwusangiza abandi. Iyo uje akugana atashye yishimye ni uko uba wamubereye isoko y’ibyishimo.
Ntiwaba rero wishimye ngo ubigumane wenyine.
Ntiwatunga amahoro wenyine.
Ntiwabona ibyiza ngo ubufungirane.
Ubuzima ni ugusangira n’abandi kandi uko usangiza abandi ibyiza niko ubigwiza.
Ngaho kingura umutima wawe buri wese awisanzuremo.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(17/2/2025)
SHALOM. INDWARA MBI!
Kuba mubi niyo ndwara mbi ibaho.
Iyo uri mubi ubona ikibi ku bantu bose usibye kuri wowe.
Ukora nabi ugahinduka umuhemu.
Ntutinya guhemuka.
Ntureba uko ungana.
Ntureba ukuri iruhande ukwiye kuba umurikira.
Ntutinya kugusha umuntu ukuri inyuma wari ugutegerejeho urugero rwiza.
Ntutinya aho wanyuze ejo bazumva uko witwara bagashavura.
Ukora nabi wese arangiza ubuzima bwe nabi. Kabone n’ubwo ingaruka z’ibibi bye atahita azibona ariko zizatinda zimugereho ndetse zigere no ku be bose kuko ni wo murage yabazigamiye.
Itandukanye n’ikibi kuko nibwo bwenge.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 18/2/2025
Intg 6, 5-8; 7,1-5.10
Zab 28
Mk 8, 14-21
Sr Immaculée Uwamariya