Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo ya Missa yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya IV gisanzwe. Imyaka y’igiharwe
February 9, 2025

Amasomo ya Missa yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya IV gisanzwe. Imyaka y’igiharwe

Preacher:

Amasomo:
Heb 13, 15-17.20-21
Zab 23(22)
Mk 6, 30-34

Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 13, 15-17.20-21)

Bavandirnwe,

15 ku bwa (Yezu) rero ntiduhweme guhereza Imana igitambo cy’ibisingizo, ni ukuvuga imvugo yamamaza izina ryayo.

16 Ntimukibagirwe kugira neza no gushyira hamwe ibyo mutunze, kuko Imana ishima bene ibyo bitambo.

17 Nimwumvire abayobozi banyu kandi mubashobokere, kuko ari bo bashinzwe roho zanyu kandi bakazazibazwa. Bityo bazashobora kubikorana ibyishimo, aho kubikora binuba, kuko ibyo nta kamaro byabagirira.

20 Imana Nyir’amahoro, yakuye Umwami wacu Yezu mu bapfuye, Umushumba mukuru w’intama, ibigirishije amaraso y’isezerano rizahoraho iteka,

21 Yo ubwayo ibahe gukora icyiza cyose gihuje n’ugushaka kwayo, kandi iturangirizemo ikiboneye mu maso yayo ku bwa Yezu Kristu, Nyaguharirwa ikuzo uko ibihe bisimburana iteka. Amen.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI Zab 23 (22), 1-2a, 2b-3, 4, 5, 6

Inyik/Uhoraho ni we mushumba wanjye, nta cyo nzabura!

Uhoraho ni we mushumba wanjye,
nta cyo nzabura!
Andagira mu rwuri rutoshye.

Anshora ku mariba y’amazi afutse,
Maze akankomeza umutima.
Anyobora inzira y’ubutungane,
abigiriye kubahiriza izina rye.

N’aho nanyura mu manga yijimye,
nta cyankura umutima kuko uba uri kumwe nanjye,
inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.

Imbere yanjye uhategura ameza,
Abanzi banjye bareba,
ukansiga amavuta mu mutwe,
inkongoro yanjye ukayisendereza.

Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,
mu gihe cyose nzaba nkiriho.
Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,
abe ari ho nibera iminsi yose.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 10,27)

Alleluya Alleluya.
Nyagasani Yezu, uri Umushumba nyamushumba:
twumva ijwi ryawe tukagukurikira.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 6, 30-34)

Muri icyo gihe, intumwa zihindukiye zivuye mu butumwa bwa mbere

30 ziteranira iruhande rwa Yezu, maze zimumenyesha ibyo zari zakoze byose n’ibyo zari zigishije byose.

31 Nuko arazibwira ati «Nimuze ahitaruye, hadatuwe, maze muruhuke gatoya.» Koko rero abazaga n’abagendaga bari benshi, bigatuma batabona n’umwanya wo kurya.

32 Nuko bajya mu bwato bambukira ahantu hadatuwe bagira ngo biherere.

33 Abenshi mu bababonye bagenda barabamenya, nuko baza ku maguru baturuka mu migi yose bahirukira, ndetse barahabatanga.

34 Yezu amaze kwambuka abona iyo mbaga nyamwinshi y’abantu, abagirira impuhwe kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba, atangira kubigisha byinshi.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu


SHALOM. YEZU GANZA!
Ukeneye umutima wanjye ngo uwuturemo.
Hari igihe nguha ibindi wo nkawukwima!
Nyamara si ibitambo wishimira kuruta abantu.
Ntugakangishe ibitambo kuko ntibikiza. Ahubwo haranira kugira umutima usukuye kuko ni wo gitambo kuruta ibindi.
Uwaguhanze se yari ananiwe kwigwizaho ibyo bitambo?
Ukeneye Yezu kuko aho aganje ntakihabura. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(8/2/2025)


SHALOM. NOHEREZE NDE?
Iki ni ikibazo Imana ihora yibaza iyo yumvise ibisubizo uhora uyiha.
Ngo ntugira umwanya. Ese wawushyize he?
Ngo ntiwize kwigisha kandi ibindi byose ubigaragaramo.
Ngo ntuzi kuvuga kandi wirirwa uvuga icyuya kikakurenga.
Ngo kwigisha bifite
abo bireba wowe utarimo.
Ngo ufite akazi kenshi nk’aho abakwigisha bo ntacyo bakora!
Emera ubutumwa kandi wamamaze inkuru nziza.
Wahawe byinshi nutabitanga bizakuborana.
Gira uti ndi hano ntuma aho ushaka Nyagasani.
We ubwe arakwihera imbaraga.
Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 9/2/2025
Iz 6, 1-2a. 3-8
Zab 137
1Kor 15, 1-11
Lk 5, 1-11
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top