
Amasomo yo kuwa Gatanu w’icyumweru cya 4 gisanzwe, imyaka y’igiharwe.
Isomo rya 1: Abahebureyi 13, 1-8
_____________
Bavandimwe, nimwikomezemo urukundo rwa kivandimwe. Ntimukibagirwe kwakira abashyitsi, kuko hariho ababikesheje kwakira abamalayika batabizi.
Muzirikane abari mu buroko nk’aho mwabaye imbohe hamwe na bo; muzirikane kandi abababazwa kuko namwe mufite umubiri.
Ugushyingirwa nikubahwe na bose, n’uburiri bw’abashakanye buzire inenge, kuko Imana izacira urubanza abasambanyi n’inkozi z’ibibi.
Imibereho yanyu izire ubugugu, munyurwe n’ibyo mufite, kuko Nyagasani ubwe yavuze ati «Sinzaguhara kandi sinzagutererana!» ku buryo dushobora kuvuga nta shiti tuti «Nyagasani arampagarikiye, nta kizantera ubwoba; mbese ni nde wagira icyo antwara?»
Nimuzirikane abayobozi banyu, ababamenyesheje Ijambo ry’Imana; mwitegereze uko barangije ubutumwa bwabo, maze mukurikize ukwemera kwabo. Yezu Kristu ntahinduka, ari ejo, ari none, no mu bihe byose.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
Zaburi ya 27 (26), 1, 3, 5, 8c-9b
________________
R/Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye.
Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,
ni nde wantera ubwoba?
Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,
Ni nde wankangaranya?
Kabone n’aho igitero cyose cyaza,
kigashinga ingando kinyibasiye,
umutima wanjye nta bwoba wagira na busa;
n’aho intambara yarota, nakomeza kwizera.
Koko rero igihe cy’amage,
Ampa aho nikinga mu nzu ye,
Akampisha mu bwihugiko bw’ihema rye,
akanshyira ahantu hakomeye nk’urutare.
Uhoraho, uruhanga rwawe ni rwo nshakashaka
Ntumpishe uruhanga rwawe.
Wirakara ngo uhinde umuyoboke wawe,
ni wowe muvunyi wanjye.
Ivanjili: Mariko 6,14-29
____________
Muri icyo gihe, umwami Herodi yumva bavuga ibya Yezu kuko izina rye ryari rimaze kwamamara, bavuga ngo «Yohani Batisita yazutse mu bapfuye!
Ni cyo gituma yifitemo ububasha bwo gukora ibitangaza.» Abandi bakavuga ngo «Ni Eliya.» Abandi kandi ngo «Ni umuhanuzi nk’abandi bahanuzi ba kera,» Herodi abyumvise aravuga ati « Ni Yohani, umwe naciye umutwe, none akaba yarazutse!»
Koko rero Herodi yari yatumye abantu bo gufata Yohani no kumubohera mu buroko, abitewe na Herodiya, umugore wa murumuna we Filipo, Herodi yari yaracyuye, Kuko Yohani yari yarabwiye Herodi ati «Ubujijwe gutunga umugore wa murumuna wawe.»
Herodiya na we yahoraga ahigira Yohani agashaka no kumwicisha, ariko ntabishobore, kubera ko Herodi yatinyaga Yohani bigatuma amurengera, abitewe n’uko yari azi ko ari umuntu w’intabera kandi w’intungane.
lyo yabaga yamwumvise yabunzaga imitima cyane, nyamara yakundaga kumwumva. Nuko haza kuba umunsi mukuru, ubwo Herodi yari yahimbaje isabukuru y’ivuka rye maze atumira abatware be, n’abakuru b’ingabo ze hamwe n’abanyacyubahiro bo mu Galileya.
Umukobwa wa Herodiya araza arabyina, ashimisha Herodi n’abatumirwa be. Nuko umwarni abwira umukobwa ati «Nsaba icyo ushaka cyose, ndakiguha.»
Aramurahira ati «lcyo unsaba cyose ndakiguha, kabone n’iyo cyaba icya kabiri cy’igihugu cyanjye.»
Umukobwa arasohoka abaza nyina ati «Nsabe iki? Undi aramusubiza ati « Saba umutwe wa Yohani Batisita.» Umukobwa agaruka bwangu asanga umwami, amusaba avuga ati «Ndashaka ko umpa nonaha umutwe wa Yohani Batisita ku mbehe.»
Umwami biramushavuza cyane, ariko kubera indahiro ye n’abo yari yatumiye, yanga kwivuguruza. Ako kanya umwami yohereza umwe mu ngabo ze, amutegeka kuzana umutwe wa Yohani.
Uwo mugabo aragenda, amucira umutwe mu buroko. Nuko azana umutwe ku mbehe maze awuha uwo mukobwa, umukobwa na we awuha nyina, Abigishwa ba Yohani babyumvise, baraza bajyana umurambo we, barawuhamba.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
SHALOM. KU MANA!
Ibikomeye biroroha kuko ibugutwaza.
Ibyananiranye birakunda.
Ibyarangiye biratangira.
Byose bigira impamvu kuko ubuzima twahawe burarinzwe.
Ibyo tutabona ni byinshi gusa byose biza ngo umuntu akire. N’iyo Sekibi avanze, ntatinda gutsindwa dore ko yatsindiwe burundu ku musalaba. Ntihakagire ikigukura umutima.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(6/2/2025)
SHALOM. KINGURA!
Niwakira umuntu iwawe uzamuhe urukundo mbere y’ayandi mazimano.
Ntugatange ngo wongereho amagambo adahwitse kuko ugira ururimi rubi yibujije umugisha.
Gukunda ni ugukingura umutima. Udafite urukundo ntagira icyo atanga. Naho urufite ahorana icyo atanga.
Umushyitsi nakugeraho uge umenya ko Imana igusuye ntugafunge imiryango.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 7/2/2025
Heb 13, 1-8
Zab 26
Mk 6, 14-29
Sr Immaculée Uwamariya