Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa gatatu w’icyumweru cya I gisanzwe. Imyaka y’igiharwe.
January 15, 2025

Amasomo yo ku wa gatatu w’icyumweru cya I gisanzwe. Imyaka y’igiharwe.

Preacher:

Amasomo yo ku wa gatatu w’icyumweru cya I gisanzwe. Imyaka y’igiharwe.

Amasomo:
Heb 2, 14-18
Zab 105 (104)
Mk 1,29-39

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 2, 14-18)

14 None rero, ubwo abana bafitanye ubumwe bw’amaraso n’umubiri, Yezu na We yasangiye na bo ubwo bumwe kugira ngo mu rupfu rwe atsiratsize umugenga warwo, ari we Sekibi,

15 maze abohore abatinyaga urupfu rubahoza mu bucakara igihe cy’ubuzima bwabo bwose.

16 Koko ntiyaje atabaye abamalayika, ahubwo yaje atabaye inkomoko y’Abrahamu.

17 Kubera iyo mpamvu yagombaga kwishushanya n’abavandimwe be muri byose, akaba Umuherezagitambo Mukuru w’umunyampuhwe, kandi wishyikira ku Mana ngo ahanagure ibyaha by’imbaga.

18 Ubwo We yababaye kandi akageragezwa, ashobora no gutabara abageragezwa.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

Dushimiye Imana.

Zaburi ya 104 (105), 1-2, 3-4, 6-7, 8-9

Alleluya!

Nimushimire Uhoraho, mwambaze izina rye,
nimurate ibigwi bye mu yandi mahanga;
nimumuririmbire, mumucurangire,
nimuzirikane ibitangaza yakoze;
nimwishimire izina rye ritagatifu,
muhimbarwe, mwebwe abashakashaka Uhoraho!
Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha,
mushakashake uruhanga rwe ubudahwema.

Mwebwe, nkomoko ya Abrahamu umugaragu we,
bahungu ba Yakobo, abatoni be!
Ni we Uhoraho, Imana yacu,
umugenga w’isi yose.

Ahora yibuka ibyo yasezeranye bidasubirwaho,
ijambo yarahiriye amasekuruza igihumbi,
rya sezerano yagiranye na Abrahamu,
akarisubiriramo Izaki mu ndahiro.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko ( 1,29-39)

Muri icyo gihe,

29 Bakiva mu isengero, bajya kwa Simoni na Andereya, bari kumwe na Yakobo na Yohani.

30 Ubwo rero nyirabukwe wa Simoni yari aryamye, ahinda umuriro. Bahita babwira Yezu iby’uburwayi bwe.

31 Ni ko kumwegera, amufata ukuboko aramuhagurutsa. Nuko umuriro urazima, atangira kubazimanira.

32 Bugorobye, izuba rimaze kurenga, bamuzanira abarwayi bose n’abahanzweho na roho mbi;

33 mbese umugi wose ukoranira imbere y’umuryango.

34 Nuko akiza abarwayi benshi bari bababajwe n’indwara z’amoko menshi, kandi yirukana roho mbi nyinshi, ariko akazibuza kumuvuga, kuko zari zizi uwo ari we.

35 Bukeye bwaho Yezu abyuka mu rukerera, arasohoka, ajya ahantu hiherereye, nuko arasenga.

36 Simoni na bagenzi be bajya kumushakashaka.

37 Bamubonye, baramubwira bati «Rubanda rwose ruragushaka.»

38 We rero arabasubiza ati «Nimucyo tujye ahandi, mu nsisiro za hafi, na ho mpamamaze Inkuru Nziza, kuko ari cyo cyanzanye .»

39 Nuko azenguruka Galileya yose, yamamaza Inkuru Nziza mu masengero yabo, kandi yirukana roho mbi.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Uragasingizwa Kristu.


SHALOM. MURI BYOSE!
Jya uba umuntu woroheje abandi bakwisangeho.
Burya iyo uhora ukomeza ibintu n’ibidakomeye ukabigira intambara uba bigaragaza ko nta mahoro utunze mu mutima wawe.
Kubaho ni ukwibanira neza kandi ukanabanira abandi neza.
Abandi ni umugisha ariko iyo udakunda ubabonamo umutwaro cyangwa abanzi. Hindura indoro.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(14/1/2025)


SHALOM. UMUTABAZI!
Burya unyuze mu mahwa amenya uko ahanda.
Hari igihe ubabara ukagira uti ni ubwa mbere ubu bubabare bubayeho.
Uti ni Jye wagowe kuri iyi si. Uti iyi ni imperuka bindangiriyeho.
Humura hari uwabanje inzira
y’umusalaba ahubwo ntuyizi. Uwayinyuzemo akayiharura yatuye ububabare bwe atura n’ubwawe. Uwo ni Yezu. Mwegere agutabare. Aho yanyuze n’uhanyura urasobanukirwa n’imbaraga akuronkera. Ntukigere umurekura. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 15/1/2025
Heb 2, 14-18
Zab 104
Mk 1, 29-39
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top