Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo ku wa kabiri w’icyumweru cya I gisanzwe. Imyaka y’igiharwe
January 14, 2025

Amasomo yo ku wa kabiri w’icyumweru cya I gisanzwe. Imyaka y’igiharwe

Preacher:

Amasomo:
Heb 2, 5-12
Zab 8
Mk 1,21-28

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 2, 5-12)

Bavandimwe,

5 abamalayika si bo bahawe kugenga isi izaza tuvuga. Umwanditsi wa zaburi abihamya agira ati

6 «Umuntu ni iki kugira ngo wirirwe umwibuka? Mwene muntu ni iki kugira ngo wirirwe umwitaho?

7 Wamucishije bugufi y’abamalayika ho gato; umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro;

8 ibintu byose ubishyira munsi ye.» Ubwo byose yamuhaye kubigenga, nta kintu na kimwe rero kitamweguriwe. Icyakora kuri ubu ntibiragaragara ko byose byamuyobotse,

9 nyamara dore icyo tubona: Yezu uwo wagizwe muto ku bamalayika mu gihe kigufi, ubu kubera ko yababaye agapfa, tumubona atamirije ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro. Bityo ku bw’ineza y’Imana, urupfu yigabije rwagiriye buri muntu akamaro.

10 Mu by’ukuri byari bikwiye ko lmana, Yo irema byose ikabibeshaho, igira ikirenga Umwana wayo – ari we uburokorwe bwose buturukaho -, imunyujije mu bubabare, ngo ibonereho kwigarurira abana batabarika basangira ikuzo ryayo.

11Koko rero, utagatifuza n’abatagatifujwe basangiye inkomoko, bigatuma adashidikanya kubita abavandimwe, 12avuga ati «Nzogeza izina ryawe mu bavandimwe banjye; nzagusingirize rwagati mu ikoraniro.»

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 8, 4-5, 6-7, 8-9)

Inyik/ Uragasingizwa Nyagasani,
wowe weguriye byose Umwana wawe ngo abitegeke.

Iyo nitegereje ijuru ryaremwe n’ibiganza byawe,
nkareba ukwezi n’inyenyeri wahatendetse,
ndibaza nti «Umuntu ni iki kugira ngo ube wamwibuka?
Mwene muntu ni iki kugira ngo ube wamwitaho?»

Rwose habuzeho gato ngo umunganye n’Imana;
umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’uburanga,
umugira umwami w’ibyo waremye,
umwegurira byose ngo abitegeke:

amatungo yose, amaremare n’amagufi,
ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi,
inyoni zo mu kirere n’amafi yo mu nyanja,
hamwe n’ibyogoga mu mazi byose.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (2 Kor 3,6.17)

Alleluya Alleluya.
Twakire Ijambo ry’Imana. Ntabwo ari ijambo ry’abantu,
ahubwo ni Imana ubwayo ituvugisha
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko (Mk 1,21-28)

Muri icyo gihe,

21 bagera i Kafarinawumu. Nuko ku munsi w’isabato, Yezu yinjira mu isengero arigisha.

22 Batangariraga inyigisho ze, kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ububasha, utameze nk’abigishamategeko babo.

23 Ubwo nyine mu isengero ryabo, hakaba umuntu wahanzweho na roho mbi. Nuko itera hejuru iti

24 «Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti? Waje kuturimbura! Nzi uwo uri we: uri Intungane y’Imana. »

25 Yezu ayibwira ayikangara ati «Ceceka, kandi uve muri uwo muntu! »

26 Nuko iyo roho mbi iramutigisa cyane, imusohokamo ivuza induru.

27 Bose barumirwa, bituma babazanya bati «Ibi ni ibiki? Mbega inyigisho nshya itanganywe ububasha! Arategeka na roho mbi zikamwumvira! »

28 Nuko bidatinze, inkuru ye ikwira mu ntara yose ya Galileya.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


SHALOM. IBYO WIFUZA!
Biture Imana ubundi uyitegereze.
Wirinde kuyitota no kuyitonganya kuko ntuyirusha ubwenge.
Wirinde kurambirwa kuko usaba aranategereza.
Wirinde guhakana kuko n’iyo utahabwa ibyo wasabye si impamvu yo gutakaza ukwemera.
Wirinde kujya gushaka ibisubizo bibangamiye ukwemera.
Senga utarambirwa kandi wemere ko Imana iguhitiramo ibikwiye.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(13/1/2024)


SHALOM. IMANA IRAKWIBUKA!
Hari igihe umuntu yiberaho akumva inguni arimo ntawe umubona yewe n’Imana akumva yaramwibagiwe.
Yakwibagirwa ite yarakuremye?
Yakwibagirwa ite yaguhaye kuramuka?
Yakwibagirwa ite uhumeka umwuka utaguze?
Yakwibagirwa ite ikubeshaho amanywa n’ijoro?
Ahubwo tangarira uburyo ukunzwe.
Reba abari ku isi
Reba ibiremwa byose
Reba abo uzi n’abo utazi maze wibuke ko uri ikinege mu maso y’Imana.
Uko ubyibutse uge uyisingiza aho guhora uganya. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 14/1/2025
Heb 2, 5-12
Zab 8
Mk 1, 21-28
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top