Amasomo yo ku wa kane w’icyumweru gikurikira Ukwigaragaza kwa Nyagasani.
Amasomo:
1 Yh 4, 19-21; 5, 1-4
Zab 72 (71)
Lk 4,14-22a
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani Intumwa (1 Yh 4, 19-21; 5, 1-4)
Nkoramutima zanjye,
4,19 twebweho tujye dukundana, kuko Imana yadukunze mbere.
20 Niba umuntu avuze ati «Nkunda Imana», ariko akanga umuvandimwe we, aba ari umubeshyi. Koko rero, umuntu udakunda umuvandimwe we abonesha amaso, ntashobora gukunda Imana atabona.
21 Dore rero itegeko Kristu yaduhaye: ukunda Imana, akunde n’umuvandimwe we.
5,1 Umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristu, yabyawe n’lmana; kandi n’umuntu wese ukunda Imana Umubyeyi, akunda n’uwabyawe na Yo.
2 Dore icyo tumenyeraho ko dukunda abana b’Imana: ni uko dukunda lmana kandi tugakurikiza amategeko yayo.
3 Dore gukunda Imana icyo ari cyo: ni uko twakurikiza amategeko yayo. Kandi amategeko yayo ntavunanye,
4 kuko icyabyawe n’Imana cyose gitsinda isi. Intsinzi kandi yaganje isi, ni ukwemera kwacu.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI Zab 72 (71.) ,1-2, 14.15bc, 17
Inyik/ Nimuze mwese muramye Imana yanyu!
Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,
uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe;
acire umuryango wawe imanza ziboneye,
kandi arengere n’ingorwa zawe.
Azabakiza ububisha n’agahato,
Kuko we abona amagara yabo afite agaciro.
Bazamusabire ubudahwema,
bamwifurize umugisha iminsi yose.
Izina rye rizavugwa ubuziraherezo,
ubwamamare bwe bumare igihe nk’izuba.
Imiryango yose y’isi izamuherwemo umugisha,
amahanga yose amwite umunyahirwe
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: Lk 4, 18
Alleluya Alleluya.
Nyagasani Imana yohereje Yezu, umugaragu we,
gushyira abakene Inkuru Nziza y’umukiro.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 4,14-22a)
Muri icyo gihe,
14 Yezu asubira mu Galileya yuzuye ububasha bwa Roho Mutagatifu, aba ikirangirire mu gihugu cyose.
15 Yigishirizaga mu masengero yabo, maze bose bakamushima.
16 Nuko Yezu ajya i Nazareti aho yari yararerewe, maze nk’uko yabimenyereye yinjira mu isengero ku munsi w’isabato; nuko arahaguruka ngo asome Ibyanditswe bitagatifu.
17 Bamuhereza igitabo cy’umuhanuzi Izayi, arakibumbura, abona ahanditse ngo
18 «Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko yantoye akansiga amavuta, agira ngo ngeze Inkuru Nziza ku bakene, ntangarize imbohe ko zibohowe, n’impumyi ko zihumutse, n’abapfukiranwaga ko babohowe,
19 kandi namamaze umwaka w’impuhwe za Nyagasani.»
20 Yezu abumba igitabo, agisubiza umuhereza maze aricara; mu lsengero bose bari bamuhanze amaso.
21 Nuko atangira kubabwira ati «Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujujwe uyu munsi. »
22 Bose baramushima, kandi batangazwa n’amagambo y’ineza yababwiraga.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
SHALOM. KORA NEZA!
Ntukiteshe amahirwe yo gukora neza. Nta muntu n’umwe utifuza kugirirwa neza. Wowe uzarenge aho unifuze guhora ugira neza.
Umutima urangwa n’ineza uhorana amahoro kandi ukayatanga.
Nuhura n’umugiranabi uzamwibutse utavuze ko akeneye ineza. Ibikorwa byawe bibe inyigisho y’abakureba. Ntugasitare.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(8/1/2025)
SHALOM. WAKUNZWE MBERE!
Uroye uburyo wakunzwe wagabanya amahane ahubwo nawe ugakunda nta mananiza.
Uhawe urukundo rungana n’ubutungane bwawe wahabwa ruke.
Menya ko ufite umwenda udashobora kurangiza kwishyura.
Inyiturano rero ushobora guha abandi ni ukubakunda.
Urukundo ntitugira ikiguzi. Iyo utangiye kurushyiramo ibiciro uge umenya ko watsinzwe.
Ntuzibagirwe ko Imana igukunda ku buntu. Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 9/1/2025
1Yh 4, 19-21; 5,1-4
Zab 71
Lk 4, 14-22a
Sr Immaculée Uwamariya