Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa 8 Mutarama 2025
January 8, 2025

Amasomo yo kuwa 8 Mutarama 2025

Preacher:

SHALOM. HORANA AMAHORO.
Nta kintu na kimwe gikwiye kugutera ubwoba kuko Imana ihorana ibyiza igabira abayo.
Kingura umutima wawe wakire amahoro kandi ntuyagumane wenyine.
Burya iyo ikiza kikugarukiyeho kuba gicagase.
Senya imipaka yose maze wubake iburaro by’amahoro.
Ntuzigere na rimwe ugira uwo ubangamira cyangwa ngo umubuze umunezero.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(7/1/2025)


SHALOM. IYO UKUNDA!
Nta muntu urebesha Imana amaso y’umubiri ariko ahari urukundo bose barayibona.
Burya nta muntu n’umwe udakeneye urukundo.
Ikibazo ni uko kurukenera no kurutanga bitajyana.
Nukunda uzabona ibyiza kandi n’abandi bazabigusoromaho.
Warakunzwe bihebuje nawe kunda.
Wifuza gukundwa banza ukunde.
Aho urukundo turi rwirukana ubwoba. Rwimike mu buzima bwawe bwose.
Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 8/1/2025
1Yh 4, 11-18
Zab 71
Mk 6, 45-52
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top