Famille Esperance Rwanda

Tel. +250 788304657 – +250 788511856 | Email : familleesperancerwanda@gmail.com

Amasomo yo kuwa  Ku wa 18 Ukuboza.
December 18, 2024

Amasomo yo kuwa Ku wa 18 Ukuboza.

Preacher:

Amasomo:

Yer 23, 5-8
Zab 72 (71)
Mt 1,18-24

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mugitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya (Yer 23, 5-8)

5 Igihe kiregereje – uwo ni Uhoraho ubivuze – maze nzagoborere Dawudi umumero, umwuzukuruza w’indahemuka: azaza ari umwami ufite ubushishozi, kandi uharanira ubutabera n’ubutungane mu gihugu.

6 Ku ngoma ye Yuda izarokorwa, maze lsraheli iture mu mutekano. Izina azitwa ni iri: «Uhoraho ni we butabera bwacu.»
7 Ni koko igihe kiregereje – uwo ni Uhoraho ubivuze – maze boye kuzongera kuvuga ngo « Uhoraho ni Nyirubuzima, we wakuye Abayisraheli mu gihugu cya Misiri »,

8 ahubwo bajye bagira bati « Uhoraho ni Nyirubuzima, we wakuye urubyaro rw’Abayisraheli mu gihugu cyo mu majyaruguru no mu bindi byose yari yarabatatanyirijemo, kugira ngo abatuze ku butaka bwabo. »

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 72 (71) ,1-2,12-13,18-19)

Inyik/ Ubutabera buzasagamba, n’amahoro asesure.

Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,
uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe;
acire umuryango wawe imanza ziboneye,
kandi arengere n’ingorwa zawe.

Azarokora ingorwa zitakamba,
n’indushyi zitagira kirengera.
Azagirira ibambe ingorwa n’utishoboye,
aramire ubuzima bwabo.

Haragasingizwa Uhoraho, Imana ya Israheli,
we wenyine ukora ibitangaza
lzina rye ry’ikuzo riragasingizwa ubuziraherezo,
ikuzo rye riragasakara ku isi hose! Amen! Amen!

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

Alleluya Alleluya.
Ngwino, Mutware w’umuryango wawe lsraheli!
Wowe watangiye amategeko ku musozi wa Sinayi,
uturokoresha ingufu z’ukuboko kwawe.
Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo (Mt 1, 18-24)

18 Dore uko Yezu Kristu yavutse. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu; mu gihe batarabana, aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu.

19 Yozefu, umugabo we wari intungane kandi utashakaga kumuteza urubwa, yigira inama yo kumusezerera rwihishwa.

20 Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi, aramubwira ati « Yozefu, mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu.

21 Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo. »

22 lbyo byose, ariko byabereye kugira nga huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati

23 « Dore umukobwa w’isugi agiye gusama inda, maze azabyare umuhungu, nuko bazamwite Emanuweli. », ari byo kuvuga ngo « Imana turi kumwe. »

24 Yozefu akangutse abigenza uko Umumalayika wa Nyagasani yamutegetse, nuko azana, umugeni we.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu


SHALOM. IYEMEZE!
Mu buzima hahora ibyemezo ugomba gufata kandi mu bwitonzi. Ntukabitinye kandi uge ubitekerezaho bihagije. Ni byiza kubana n’abandi no gushyigikirana. Ariko ibyemezo ufata bizagukurikirana aho uzaba uri hose. Uruhare rwawe ni rwo rw’ingenzi.
Ntuzigera uvuga ngo abandi ni bo batumye ngira ntya! Icyo ni ikimenyetso cyagaragaza ko udakuze mu mitekerereze yawe.
Wavutse uri ikinege n’ibyemezo ufata ugomba kubyirengera. Erega burya hari n’isaha ubazwa ibyawe nta wundi uje kubisobanura. Horana ubwenge. Imana ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(17/12/2024)


SHALOM. IGIHE KIREGEREJE!
Ubuzima buri munsi butera intambwe. Ikibabaje ni uko hari igihe ubusigara inyuma.
Aho ni handi uta umwanya kandi utazagaruka.
Ni ha handi usinzira ntukore icyo ugomba gukora.
Ni ha handi ukora bike mu byo wagombaga gukora ibindi ukabibikira ejo hazaza kandi utazi ko uzahageza.
Uhereye uyu munsi menya ko igihe cyagiye maze ukore ibyiza wiyumvisha ko ejo ari kera.
Igihe cy’Imana ni uyu munsi.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 18/12/2024
Yer 23, 5-8
Zab 71
Mt 1, 18-24
Sr Immaculée Uwamariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top