Amasomo yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya II cya Adiventi.
Amasomo:
Sir 48, 1-4.9-11
Zab 80(79)
Mt 17, 10-13
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki (Sir 48, 1-4.9-11)
l Umuhanuzi Eliya yaje ameze nk’umuriro, ijambo rye ritwika nk’ifumba igurumana.
2 Yabaterereje inzara irabashegesha; kubera ishyaka rye, umubare wabo uragabanuka.
3 Ku bw’ijambo ry’Uhoraho yabujije imvura kugwa, kandi amanura umuriro wo mu kirere incuro eshatu zose.
4 Mbega Eliya ngo ibitangaza byawe biraguhesha ikuzo! Ni nde wakwiyemera ko ameze nkawe?
9 Wowe wajyanywe mu gicu cy’umuriro, ukagenda mu igare ritwawe n’amafarasi agurumana; 10wowe wavuzwe mu miburo yerekeye ibihe bizaza, kugira ngo ucubye uburakari bw’Uhoraho butaragurumana, no kugira ngo ababyeyi biyunge n’abana babo, bityo amazu ya Yakobo agasubirana.
11Hahirwa abazakubona, kimwe n’abasinziriye mu rukundo, kuko natwe twese tuzabaho nta shiti.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 80 (79), 2ac.3b, 15-16a, 18-19)
Inyik/ Mana tuzahure,
ubengeranishe ikuzo ryawe maze dukire!
Mushumba wa Israheli, tega amatwi,
Wowe wicaye hejuru y’ Abakerubimu,
Garagaza ububasha bwawe, maze udutabare!
Uhoraho, Mugaba w’ingabo, dukundire ugaruke,
urebere mu ijuru witegereze,
maze utabare uwo muzabibu,
urengere igishyitsi witereye.
Ikiganza cyawe kizahore kiramburiye
Kuri ya Ntore yawe ishyigikiwe n’ukuboko kwawe,
uwo mwana w’umuntu ugukesha imbaraga.
Bityo ntituzongera kuguhungaho,
uzatubeshaho twiyambaze izina ryawe.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: Lk 3,4.6
Alleluya Alleluya.
Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura:
umuntu wese azabone umukiro uturutse ku Mana.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 17,1O-13)
Muri icyo gihe, 10abigishwa babaza Yezu bati « Ni kuki abigishamategeko bavuga ko Eliya ari we ugomba kubanza kuza?»
11 Arabasubiza ati «Ni koko, Eliya azaza kandi atunganye byose; 12ariko mbabwire: Eliya yaraje nyamara ntibamumenye, ahubwo bamugiriye nabi uko bishakiye. N’Umwana w’umuntu bazamubabaza batyo. »
13 Nuko abigishwa bamenya ko ari Yohani Batisita yababwiraga.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
SHALOM. AHO UTAGERA!
Ntuzahahangayikire kuko iyo wemera Imana irakureberera .
Ni nde mwana utizera ababyeyi be?
Aba aziko bashobora byose kandi bimuha kubaho atekanye.
Nawe rero tuza ibyawe hari ubyitaho. Ubeho uyu munsi nk’aho ariwo wanyuma ufite ku isi. Imana ikuyobore kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(13/12/2024)
SHALOM. NTIGERERANYWA!
Imana ikora ibikomeye kandi ibyo ikora nta wundi wabikora.
N’abagerageza kwireshyeshya na yo bazasunduka.
Kuva kera ubwirasi bwishe bene bwo.
Uzarebe nawe iyo wirata ntutera intambwe. Ibitekerezo bibi bizitira iterambere ryaba irya roho cyangwa iry’umubiri.
Itoze kugendera mu nzira y’ubutungane maze ibikorwa Imana ikore bikwereke ko ariyo ikwiye kunamirwa yonyine.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 14/12/2024
Sir 48, 1-4.9-11
Zab 79
Mt 17, 10-13
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya