Amasomo yo ku wa gatatu w’icyumweru cya II cya Adiventi.
Amasomo:
Iz 40, 25-31
Zab 103(102)
Mt 11,28-30
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 40, 25-31)
25 « Ni nde mwangereranya na we? Ni nde twaba duhwanye?» Uwo ni Nyirubutagatifu ubivuze.
26 Nimwubure amaso yanyu murebe: ni nde waremye biriya binyarumuri mubona, akabizengurutsa ikirere nk’ingabo ziyereka, akabihamagara byose mu mazina yabyo? Afite imbaraga nyinshi akagira n’umurego ukomeye, bigatuma nta na kimwe kibura.
27 Yewe Yakobo, yewe Israheli, ni kuki wavuga uti«Inzira yanjye yihishe Uhoraho, Imana yayobewe ibyanjye!»
28 Mbese ntiwari ubizi? Nta n’ubwo wigeze kumva bivugwa? Uhoraho ni Imana y’ibihe byose, yaremye isi kuva aho itangirira n’aho iherera. Ntiyigeze ananirwa, nta n’ubwo acogora, nta buryo wacengera ubwenge bwe.
29 Umunyantege nke amuha imbaraga, agakomeza unanime.
30 Abakiri bato bacika intege bagacogora, ndetse n’abagabo b’intwari bakagwa rwose.
31 Ariko abiringira Uhoraho bazongera kubona imbaraga: bazatumbagira mu kirere nka za kagoma, biruke ubutananirwa; bihute nta kudohoka!
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 103 (102), 1-2,3-4,8.10)
Inyik/Mutima wanjye, singiza Uhoraho
Mutima wanjye, singiza Uhoraho,
n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu!
Mutima wanjye, singiza Uhoraho,
kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye!
We ubabarira ibicumuro byawe byose,
Akakuvura indwara zawe zose;
We warura ubugingo bwawe mu mva,
akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe.
Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe,
atinda kurakara kandi akagira ibambe.
Ntaduhana bihwanye n’ibicumuro byacu,
ntatwihimura akurikije amafuti yacu.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI
Alleluya Alleluya.
Nyagasani azaza gukiza umuryango we,
hahirwa abazaba biteguye kujya kumusanganira!
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU
Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo (Mt 11, 28-30)
Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati
28 « Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura.
29 Nimwikorere umutwaro wanjye kandi mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya; muzamererwa neza mu mitima yanyu.
30 Koko rero umutwaro wanjye uroroshye, n’ibyo mbakorera ntibiremereye.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
SHALOM. UFITE IMANA!
Nta mpamvu yo kwiheba kandi uri kumwe n’umusumbabyose.
Ibyo udashoboye aba abibona. Erega burya usaba bike ugahabwa byinshi.
Nawe wirebe urasanga ibyo wahawe bisumba ibyo wasabye.
Impuhwe ntizibara kandi zihoraho.
Wowe komera ku Mana ibindi izabiguha uko ubyifuza. ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Kibondo cyanjye nguhaye umugisha wa kibyeyi.
Urakabaho.
Sr Immaculée Uwamariya
(10/12/2024)
SHALOM. MU BIHE BYOSE!
Aho uzaba cyangwa uzagenda
Mu byo uzakora ubisabwe cyangwa ari ubushake bwawe
Wakena cyangwa wakira
Warwara cyangwa utarwara
Uzamenye ko Imana ari ntagereranywa.
Ikunda bose kandi mu bihe byose.
Iratabara kuko ifite ububasha.
Irihangana kandi ikarenganura.
Irahoza kandi ikaruhura umutima.
Nuyikorera uzabaho.
Nuyirengagiza uzapfa.
Niba utari ubizi ubimenye.
Niba wabyirengagizaga ubyibuke.
Kubaho uzi Imana bisumba byose.
Ikumurikire kandi umugisha wayo uguhoreho.
Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 11/12/2024
Iz 40, 25-31
Zab 102
Mt 11, 28-30
Sr Immaculée Uwamariya